Tariki 24 Gicurasi 2025, amateka mashya yanditswe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubwo gahunda yo kwinjiza urubyiruko rushya mu gisirikare cya AFC/M23 yarushagaho gufata indi ntera.
Iyi gahunda yo kwinjiza urubyiruko muri ARC Intare za Sarambwe, igamije kongera imbaraga za gisirikare mu guhangana n’ibibazo bikigaragara muri Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo, uduce tumaze igihe duhangayikishijwe n’umutekano muke.
Ihuriro AFC/M23 riyobowe na Corneille Nangaa ryari rimaze iminsi risoza ibiganiro by’amahoro n’abahagarariye Leta ya RDC, byabereye muri Leta ya Qatar.
Ku wa 23 Mata 2025, impande zombi zasohoye itangazo ryemeza ko zumvikanye guhagarika imirwano, kongera icyizere mu nzira y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Nyamara, nubwo ibiganiro biri kugenda neza, AFC/M23 ikomeje kwiyubaka no gushimangira ingufu mu gisirikare cyayo.
Kwakira urubyiruko rwinshi, rwinjiye mu gisirikare ku bwinshi, ni ikimenyetso simusiga cy’uko aba baturage b’uturere twa Kivu bafata ihuriro rya AFC/M23 nk’iry’ababo, barwanya ubutegetsi bubafata nk’abanyamahanga cyangwa abanzi.
Mu by’ukuri, kuri uru rubyiruko, Kivu ni iwabo, ni yo mpamvu bari kwiyemeza kuyirwanirira byimazeyo. Kubinjiza mu gisirikare bivuze ko AFC/M23 igiye gukomeza kwiyubaka mu buryo bukomeye, ikaba yiteguye kwivuna uwo ari we wese wagerageza guhungabanya umutekano w’abaturage cyangwa gushaka kubaca intege mu rugamba rwabo rwo kurengera ibirengera akabo.
Kuri AFC/M23, ibi bisobanura ko igihe kirangiye cyo kwemera iterabwoba cyangwa ivangura rya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bivuze ko umwanzi wese uzagerageza kubinjirira, cyangwa gusenya icyizere cy’abaturage, azasubizwa mu buryo bukomeye kandi bubabaje.
Ibiganiro byahuza impande zombi byatewe inkunga n’uruhare rwa Leta ya Qatar, igihugu cyiyemeje kudahwema gushakira umuti ikibazo cy’uburenganzira bwa Kivu n’ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi.
Umwuka w’ubwumvikane hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC, wari umaze iminsi uzamurwa n’ibiganiro byabaye hagati y’abayobozi bakuru, barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, bashyizwe hamwe na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wa Qatar tariki ya 18 Werurwe 2025.
Nyuma y’uko guhura kw’amateka, hatangiye ibiganiro bihuza AFC/M23 na RDC byabereye muri Qatar. Ibiganiro byabaye mu mucyo, ku rwego rudasanzwe, impande zombi zumvikana ko agahenge kagomba kwihutirwa, ko amagambo y’urwango n’iterabwoba bigomba gucika, kandi ko abaturage bose bagomba gushyigikira iki cyerekezo gishya cy’amahoro.
Nubwo agahenge katangiye, AFC/M23 ikomeje kwiyubaka. Gahunda “ARC Intare za Sarambwe” yibanda ku kongera umubare n’ubumenyi bw’abasirikare bayo, biteguye kwirinda no kurinda abaturage babo igihe cyose byaba ngombwa.
Ibikorwa byo kongera abasirikare bikorerwa mu mucyo, hakoreshejwe abatoza babimenyereye, kandi bikoranywe ubushishozi bwuzuye, hagamijwe gutegura ingabo zizewe, zishoboye, kandi zitasubira inyuma mu gihe cyose amahoro yaba ahungabanye.
Ikigaragara ni uko AFC/M23 iteganya ko nubwo ibiganiro bigenda neza, ihuriro rigomba kuba ryiteguye guhangana n’ibihe byose byashoboka, byaba iby’amahoro cyangwa ibirimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Kwinjira mu gisirikare cya AFC/M23 ku bwinshi kw’urubyiruko, kwiyemeza kwabo, n’umurava uri kugaragazwa, byose bitanga icyizere cy’uko intambara yo kurwanira uburenganzira n’agaciro ka Kivu irimo kwinjira mu kindi cyiciro.
Uru rubyiruko rugaragaza ko Kivu ari iwabo, ko badashobora gutegereza abandi kubarengera, ahubwo ko bashyize imbere ikibaraje ishinga: kurinda igihugu cyabo n’abaturage babo.
AFC/M23, ishyize imbere gahunda yo kurengera ubuzima, uburenganzira n’umutekano w’abaturage, ishaka ko agahenge gahari gasigasirwa ariko kandi ntigapfukamirwe imbere y’abagifite umugambi wo guhungabanya uburenganzira bwabo.
Mu gihe ibiganiro byo muri Qatar bikomeje, n’igihe ibikorwa byo kongera imbaraga za gisirikare bigenda neza, AFC/M23 ikomeje gutera intambwe itaziguye mu kurinda intambwe imaze guterwa no kongera icyizere cy’abaturage bayo.
Kwakira no kwinjiza urubyiruko rwinshi mu gisirikare bisobanuye ko Kivu ifite abana bayo bayitayeho, kandi biteguye kuyirwanirira kugeza ku musozo w’uru rugendo.