Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeAkagara: Bombori bombori mu Banyamulenge nyuma y’ibyo Perezida Tshisekedi yabakoreye. Imbogamizi kuri...

Akagara: Bombori bombori mu Banyamulenge nyuma y’ibyo Perezida Tshisekedi yabakoreye. Imbogamizi kuri AFC/M23?

Mu gihe ubwicanyi, itotezwa n’iyicwa rubozo bikomeje gukorerwa Abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwatangiye gahunda yo kwegera bamwe mu Banyamulenge baba hanze y’igihugu bazwi n’Akagara, cyane cyane abo muri Diaspora yo mu Burayi no muri Amerika, mu rwego rwo kubagira ibikoresho bya politiki ye. 

Aba Banyamulenge bakomeje kwiyegereza ubutegetsi bagaragara nk’abakoreshwa mu guhishira ibikorwa byibasira ubwoko bwabo.  

Amakuru ava mu banyamuryango b’iyo Diaspora avuga ko aba Banyamurenge bemeye kwegera Kinshasa babiterwa n’inyungu zabo bwite, birengagije amarira n’amaraso y’abavandimwe babo bakomeje guhatwa inkoni, amasasu n’akato. Bakorerwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Umwe mu Banyamulenge uba hanze waganiriye n’Umunyamakuru wwa Ityazo.com witwa Kwizera Yamini yagize ati: “Tshisekedi ashyira igitutu ku bantu kugira ngo batandukanye n’imitwe nka AFC/M23 na Twirwaneho. Iyo utamugaragarije ko uri ku ruhande rwe, agufata nk’umwanzi.” 

Ibi byose byatangiye gufata indi ntera ubwo AFC/M23 yongereraga ingufu mu rugamba rwo kwirwanaho no kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.  

Perezida Tshisekedi yahisemo gusenya ubumwe mu banyamuryango ba Diaspora y’Abanyamulenge, ashakisha abamushyigikira kugira ngo akomeze urugamba rwo gusenya iyo mitwe imurwanya, cyane cyane abatanga inkunga z’amafaranga zituruka hanze. 

Binyuze mu mugambi mubisha wa Tshisekedi, Abanyamulenge bahejejwe mbere, bagakoreshwa nk’agakingirizo. 

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakoresheje imikorere ishingiye ku cyenewabo no kugaragaza ko Abanyamulenge bashyigikiwe.  

Ibi Perezida Tshisekedi yabigezeho binyuze mu gushyira bamwe mu myanya ya Leta, aho yagerageje kwerekana isura y’ubwiyunge itariyo.  

Abarimo Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi, Depite Lévis Rukema na Lt Gen Pacifique Masunzu bagizwe ibikoresho byo gutiza umurindi isura nziza y’ubutegetsi buriho, mu gihe mu by’ukuri abandi Banyamulenge bakomeje kwicwa, inka zabo zigatwarwa, imidugudu yabo igatwikwa. 

Masunzu, n’ubwo ari Umunyamulenge, ashinjwa n’abo mu bwoko bwe kugambanira benewabo. Yaranzwe n’ubugambanyi kuva ku butegetsi bwa Kabila, aho yakoreshejwe nk’ikarita yo kwerekana ko Abanyamulenge bari mu buyobozi, nyamara ntacyo babagirira. 

Kinshasa yegereye  by’umwihariko Abanyamulenge baba hanze y’umugabane wa Afurika, cyane cyane muri Amerika, u Budage, Norvège, u Bwongereza n’ahandi.  

Hari abahawe amafaranga cyangwa imyanya y’icyubahiro, bashishikarizwa kwamamaza gahunda za Tshisekedi, abandi bagahabwa inshingano zo gukwirakwiza icengezamatwara rivuga ko “nta Jenoside iri gukorerwa Abanyamulenge.” 

Muri bo harimo nka: Nyirazo Félix uba mu Budage, Muragizi Kinwa Mufahaya, wahoze ari umusirikare, ubu uba muri Norvège. Baseka Prosper, wahoze yitwa Bideri, ubu atuye mu Bubiligi. Pasiteri Ruganza Emmanuel, Pasiteri Ruvimba Mudage, Pasiteri Gedeon Bihonzi Rutambwe n’abandi mu Bwongereza. 

Bivugwa ko aba bantu boza ubwonko urubyiruko, barukangurira kugendera mu murongo wa Tshisekedi, banohereza imisanzu mu mitwe nka Wazalendo, Gumino na FDLR – imwe mu mitwe ifitanye amateka yo kumena amaraso y’Abatutsi n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Congo. 

Ibi bikorwa byose by’Akagara bigamije gutanya Abanyamulenge, kubateranya, no kubabuza kwisuganya mu kwirwanaho.  

Akagara karimo gukoreshwa mu gushaka no kwinjiza abashobora kumvikanisha ko “nta Jenoside iri kuba.” 

Kari gukoreshwa kandi mu Kugira bamwe ibikoresho bya politiki y’itsemba bwoko, no Gukora igenzura rikomeye kuri Diaspora. 

Aka kagara gakomeje gukoreshwa mu Guhindura bamwe mu banyamuryango b’imitwe yitwara gisirikare abakozi b’ubutegetsi buriho, mu kubacamo ibice. 

Ibi bikorwa bya Kinshasa biramutse bikomeje, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rugamba rwatangijwe na AFC/M23, n’ubwiyunge nyabwo bw’Abanyamulenge, birimo: 

Guca intege abafatanyabikorwa: Guteranya Abanyamulenge, kuba bamwe ku rwego rwa Diaspora ari “ibikoresho bya Kinshasa,” bishobora gutuma abaterankunga ba AFC/M23 bacikamo ibice, bamwe bagacika intege, abandi bagakurikira amafaranga cyangwa ibyo basezeranwa na Leta. 

Gucamo ibice imiryango ishyigikiye urugamba rwo kwibohora: Iyo abavandimwe ba bamwe bari ku rugamba basigaye inyuma bakorera inyungu za Kinshasa, bidindiza icyizere n’ubufatanye muri sosiyete nyamwishi y’Abanyamulenge. 

Korohereza ba maneko mu nyungu za Kinshasa: Bamwe mu bashyigikiwe na Leta bashobora kwinjira mu mitwe nka AFC/M23 nk’intasi, bakayipfubya cyangwa bakayitandukanya n’abandi banyamuryango. 

Kubura inkunga mpuzamahanga: Iyo inkuru zibeshya ku biba ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikwirakwiriye binyuze muri Diaspora ya Kinshasa, bituma amahanga ahora mu rujijo, bikadindiza ubuvugizi AFC/M23 ikwiye kubona. 

Gutakaza icyizere mu rubyiruko: Iyo urubyiruko rugaragajwe nka “abatekamutwe” kubera imikorere ya Diaspora yaguze, bizamura urwikekwe no guhangayika mu rubyiruko ruri mu mirwano cyangwa ruwitegura. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights