Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeImikinoPerezida Kagame mu bishimiye intsinzi Arsenal FC yakuye kuri Real Madrid, Kylian...

Perezida Kagame mu bishimiye intsinzi Arsenal FC yakuye kuri Real Madrid, Kylian Mbappe ayigenera ubutumwa bukakaye cyane

Mu mukino w’ishiraniro ubanza wa ¼ cy’irushanwa rya UEFA Champions League  rihuza amakipe meza ku mugabane w’u Burayi wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025, ikipe ya Arsenal FC yatsinze Real Madrid ibitego 3-0. 

Ni intsinzi yatunguranye cyane ku bakunzi ba ruhago, ariko yateje akanyamuneza mu bafana ba Arsenal ku isi hose, barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, umaze imyaka afana iyo kipe yo mu mujyi wa Londres. 

Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), agaragaza uburyo yanyuzwe n’uko Arsenal yitwaye, anashimira iyo kipe ku bw’intsinzi itagira uko isa. 

Umukuru w’igihugu yanditse ati: “Twagiye ba Gunners! Intsinzi ikomeye n’umukino udasanzwe. Nahoraga mfite icyizere… Mukomere cyane. :):).” 

Iri jambo ryakiriwe nk’inkuru nziza mu bafana ba Arsenal ndetse n’Abanyarwanda, kuko ritari ubuhamya gusa bw’umufana wishimiye itsinzi, ahubwo ryari n’ikimenyetso cy’ubufatanye buhamye hagati ya Arsenal n’u Rwanda mu bikorwa byo kumenyekanisha igihugu biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. 

Arsenal na Visit Rwanda bamaze imyaka basangiye urugendo rw’ubufatanye mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.  

Ibirango bya “Visit Rwanda” bigaragara ku myenda ya Arsenal ndetse no muri stade yayo, binatanga isura y’igihugu cyifuza kwagura ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari. 

Uyu mukino waranzwe n’ibitego bibiri bya Declan Rice biciye ku mipira y’imiterekano, ndetse n’icya gatatu cyatsinzwe na Mikel Merino, umukinnyi wagaragaje ubuhanga n’ubwitange mu bwugarizi no mu busatirizi.  

Umutoza Mikel Arteta yahise ahabwa ikuzo n’itangazamakuru ry’i Burayi nk’uwateguye umukino w’igitangaza. 

Arsenal yihariye umukino kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, ituma Real Madrid ibura icyo ikora, ndetse bamwe mu bayobozi b’iyo kipe, nk’umutoza Carlo Ancelotti, basigara mu rujijo. 

Nubwo ikipe ye itsinzwe ikinyuranyo cy’ibitego bitatu, rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappe, uri mu mwaka we wa mbere muri Real Madrid, ntiyacitse intege.  

Mbappe w’imyaka 26, watsinze ibitego 32 muri uyu mwaka w’imikino, yifashishije Instagram story atangaza amagambo arimo icyizere n’ubushake bwo guhindura amateka ku mukino wo kwishyura uzabera ku kibuga cya Santiago Bernabeu. 

Yagize ati: “Hay que creer hasta el final” – bisobanura ngo: “Uko byagenda kose tugomba kwizera kugeza ku munota wa nyuma.” 

Mbappe yahise yunganirwa na Jude Bellingham, umukinnyi w’Igihugu cy’u Bwongereza na Real Madrid, wavuze ko nubwo batsinzwe, bagifite icyizere cyo gukorera ibitangaza mu mukino wo kwishyura. 

Yagize ati: “Twari kure cyane y’urwego rwiza, Arsenal yakoze cyane. Nubwo ibitego bibiri byavuye ku mipira y’imiterekano, bari bafite amahirwe menshi yo gutsinda ibindi bitego. Ariko dufite umukino wo kwishyura. Ibitangaza bikunze kubera mu rugo rwacu.” 

Aya magambo y’abakinnyi bakomeye nk’aba, ashimangira ko Real Madrid idashaka kwiyakira nk’ikipe yamaze gusezererwa, ahubwo ishaka kwandika amateka mashya yo kwishyura ibitego 3 ku mukino umwe. 

Ni kenshi Perezida Kagame yagaragaje ko siporo ifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu. Ubufatanye n’amakipe akomeye nka Arsenal na PSG, bwagaragaye nk’intambwe ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.  

Kugira Perezida ugaragaza ko ashishikajwe na siporo, byongera icyizere mu rubyiruko no mu bashoramari. 

Gutsinda Real Madrid ni intambwe ikomeye ya Arsenal ijya mu mikino ya ½ cya UEFA Champions League. Ndetse ni amahirwe yo gukomeza kwamamaza “Visit Rwanda” binyuze ku rwego rwa siporo.  

Ni isomo rikomeye ryo kwerekana ko siporo itari umukino gusa, ahubwo ari urubuga rukomeye rwo kubaka umubano, ubukungu n’icyizere cy’igihugu. 

Uretse Perezida Kagame wishimiye iyi ntsinzi, mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, abafana ba Arsenal baraye mu byishimo byinshi.  

Ku rundi ruhande, Arsenal ikomeje gutera imbere, yerekana ko yahindutse ikipe ifite icyerekezo gihamye. Perezida Kagame, nk’umwe mu bafana bayo bakomeye, akaba yongeye kugaragaza ko ibyishimo bya ruhago bishobora guhuriza hamwe imbaga, bikarenga imipaka ya politiki n’ubukungu. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights