Mu minsi ishize, hagiye havugwa ibihuha bivuga ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, imaze amezi abiri idahemba abakinnyi bayo.
Aya makuru yateye impagarara mu bakunzi b’iyi kipe ndetse no mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu rwego rwo gusobanura uko ibintu byifashe, ubuyobozi bwa APR FC bwashyize ahagaragara itangazo rinyomoza ibi bivugwa, rishimangira ko ikipe yubahiriza amasezerano yose yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abakozi bayo.
Mu itangazo ryasohowe mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, APR FC yagize iti: “Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza ibihuha birimo gukwirakwizwa mu itangazamakuru bivuga ko itarahemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo. APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano yose kandi ihembera ku gihe.”
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeje busaba abakunzi bayo, abafana ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibi binyoma, kuko bigamije gusebya no guharabika ikipe.
Si ibyo gusa APR FC yahakanye, kuko yanavuze ko ibihuha bivuga ko yasabye abafana gukusanya inkunga yo gufasha ikipe kwitegura umukino wa Gasogi United bidafite ishingiro.
Iyi nkuru yari yatangiye kuvugwa mbere gato y’umukino wa Rayon Sports, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, bikomeza guteza urujijo mu bafana.
Nyuma yo gukemura izi mpaka, APR FC yitegura umukino ukomeye wa Gasogi United FC, uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025.
Kuri ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41, ikarushwa abiri na Gikundiro ya mbere.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko uyu mukino uzaba ingenzi cyane ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona.
APR FC igomba gutsinda kugira ngo igume mu murongo mwiza wo gushaka kugaruka ku mwanya wa mbere, mu gihe Gasogi United nayo ishaka kwitwara neza.
Nk’ikipe ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC ikomeje kwerekana ko ari ikipe yubahiriza inshingano zayo, haba mu buryo bwa tekinike no mu micungire y’abakinnyi n’abakozi.
Ni mu gihe abafana bayo bakomeje gutegereza ari nako bareba uko iyi kipe izitwara mu mikino isigaye ya Shampiyona.