I Kinshasa, mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha abajenerali batanu bo mu gisirikare no mu gipolisi, bashinjwa ibyaha bikomeye birimo ubugwari, kutubahiriza amabwiriza no gutakaza amasasu.
Iri buranisha ryatangiye ku wa Kane, rikaba rishingiye ku byabaye mu gihe inyeshyamba za M23 zafataga Umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Aba bajenerali barimo uwahoze ari guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, abayobozi babiri b’ingabo, babiri bo mu gipolisi, komanda w’umutwe wa gisirikare, ndetse n’umujyanama wa gisirikare wari ufite icyicaro i Goma.
Baregwa kuba barahunze Goma mu bwato bwite, basiga ingabo zabo nta buyobozi mu gihe cy’ibitero by’inyeshyamba za M23.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yatanze amabwiriza akomeye yo kuguma i Goma no kuyirwanira kugeza ku rwego rwo kwitanga, ariko aba bayobozi barashinjwa kuba barateshutse kuri ayo mabwiriza.
Ibi ngo byatumye ingabo za Leta zitakaza ibikoresho bikomeye bya gisirikare n’amasasu, harimo n’ibifaru bitanu bya T55 nk’uko bigaragara mu nyandiko RFI yabonye.
Urubanza rwafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, ari na we wategetse ko aba basirikare bajyanwa mu nkiko.
Mu iburanisha rya mbere, Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare yagaragaje uburemere bw’ibyabaye, asaba ko uru rubanza rutazacibwa mu binyamakuru ahubwo rukaburanishwa ku buryo bwihariye kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Biteganyijwe ko iburanisha ritaha rizaba ku itariki ya 20 Werurwe, aho hashobora gusabwa ko ribera mu muhezo kugira ngo hasuzumwe ibimenyetso birambuye.
Iri ni rimwe mu manza ziremereye mu mateka ya gisirikare ya RDC, kuko aba bayobozi bashobora guhanishwa ibihano bikomeye, birimo n’igihano cy’urupfu.
Iri buranisha rije mu gihe RDC ikomeje urugamba rukomeye rwo guhashya inyeshyamba za M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’igihugu.
Kuburanisha abajenerali nk’aba byerekana ubushake bwa Leta bwo gukemura ikibazo cy’imikorere mibi mu gisirikare n’igipolisi, ndetse no gushyiraho ingero zikomeye ku bayobozi batazuza inshingano zabo.
Iburanisha rikomeje gukurikiranwa n’impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga, abasesenguzi ba politiki n’imitwe y’abaharanira uburenganzira bwa muntu, dore ko igihano cy’urupfu cyakunze kuvugwaho byinshi mu mategeko y’imbere mu gihugu n’ay’amahanga.
Nubwo hataramenyekana neza umwanzuro w’urukiko, iri buranisha rishobora kugira ingaruka nini ku mibereho y’igisirikare cya RDC ndetse n’imigendekere y’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.