Thursday, March 13, 2025
Thursday, March 13, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 yamaganye ibirego bya Human Rights Watch biyishinja Ibyaha by’intambara

AFC/M23 yamaganye ibirego bya Human Rights Watch biyishinja Ibyaha by’intambara

Mu gihe intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukaza umurego, Ihuriro AFC/M23 ryahakanye ryivuye inyuma ibirego bya Human Rights Watch (HRW) biriishinja kwica no gutoteza impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru mu bice rifite mu maboko muri Kivu zombi. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 12 Werurwe 2025, Human Rights Watch yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibihugu biwugize, na guverinoma zifite aho zihuriye n’iki kibazo, gufatira ibihano AFC/M23 ndetse n’abategetsi bakuru b’u Rwanda na Congo bagize uruhare muri ibi byaha bikomeye.  

HRW yatangaje ko impande zose ziri muri iyi ntambara, harimo n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’u Rwanda, n’imitwe bafatanya, bose bakwiye kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivile. 

AFC/M23: “HRW Iri gukwiza ibihuha” 

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yahakanye ibi birego avuga ko ari “uburyo bwo gukwiza impuha no kuyobya rubanda hagamijwe gukorera inyungu za Leta ya Kinshasa.”  

Kanyuka yagize ati: “Umuryango wacu ntiwigeze uta muri yombi, utera ubwoba, cyangwa ngo utoteze umunyamakuru n’umwe cyangwa impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu. Dusabye Human Rights Watch gutanga ibimenyetso bifatika bihamya ibyo ivuga.” 

Uyu muvugizi yongeyeho ko AFC/M23 itazihanganira gusebwa no kugerekwaho ibyaha bidafite ishingiro. 

Ati: “Turamagana twivuye inyuma ikoreshwa nabi ry’ijambo uyu muryango ufite mu guhindanya isura yacu. Turahamagarira abaturage n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kwamagana iyi raporo ibogamye.” 

Umutwe wa AFC/M23 umaze igihe urwana n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), urega Kinshasa kwica uburenganzira bw’abo uhagarariye.  

Uyu mutwe wafashe ibice binini bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, uhangana n’imitwe myinshi ikorera muri ako gace.  

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha AFC/M23, mu gihe Kigali yo ivuga ko icyo gihugu kiri gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda, irimo FDLR. 

Human Rights Watch imaze imyaka ikurikirana ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu karere, kandi raporo zayo zagiye zitera impaka kenshi, aho ibihugu bikekwaho gufasha AFC/M23 byagiye biyihakana.  

Impuguke mu bya politiki y’akarere zivuga ko ibi birego bya HRW bishobora kugira ingaruka kuri AFC/M23 mu bijyanye n’ishyirwaho ry’ibihano bishya n’uburyo bw’imikoranire n’amahanga.  

Gusa, bamwe bavuga ko iyi raporo ishobora kuba ifite aho ibogamiye, bitewe n’uburyo amakuru yakusanyijwe n’abayatanze. 

Mu gihe hakomeje kugaragara ibirego bitandukanye bivuguruzanya, ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo kigikomeje kuba agatereranzamba, kandi abasivile nibo bakomeje kwibasirwa kurusha abandi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights