Mu gihe iyi kipe yitegura umukino ukomeye uzayihuza na AS Kigali WFC mu mpera z’icyumweru, Abatoza ba Rayon Sports y’abagore beguye ku mirimo yabo nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa.
Aba batoza barangajwe imbere n’umukuru, Rwaka Claude, umwungiriza we, Rudasingwa Florian uzwi nka Freury na Dushimimana Djamila ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Aba batoza bishyuza Rayon Sports imishahara y’amezi atatu, uduhimbazamusyi tw’imikino itanu iheruka, hamwe n’ibindi birarane bimaze igihe batishyuwe.
Ibi bibaye kandi mu gihe Gikundiro iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona uzayihuza na AS Kigali WFC basanzwe bahanganira ibikombe, ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025.