Thursday, March 13, 2025
Thursday, March 13, 2025
spot_img
HomeImikinoAbatoza b’ikipe ya Rayon Sports beguye mbere ya ‘derby’

Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports beguye mbere ya ‘derby’

Mu gihe iyi kipe yitegura umukino ukomeye uzayihuza na AS Kigali WFC mu mpera z’icyumweru, Abatoza ba Rayon Sports y’abagore beguye ku mirimo yabo nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa.  

Aba batoza barangajwe imbere n’umukuru, Rwaka Claude, umwungiriza we, Rudasingwa Florian uzwi nka Freury na Dushimimana Djamila ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe. 

Aba batoza bishyuza Rayon Sports imishahara y’amezi atatu, uduhimbazamusyi tw’imikino itanu iheruka, hamwe n’ibindi birarane bimaze igihe batishyuwe. 

Ibi bibaye kandi mu gihe Gikundiro iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona uzayihuza na AS Kigali WFC basanzwe bahanganira ibikombe, ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights