Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeIbitero bikomeye bya FARDC, SADC, FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na...

Ibitero bikomeye bya FARDC, SADC, FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo byongeye kwibasira abaturage mu gace ka Mweso

Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’Ingabo z’umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, (SADC), bongeye kugaba ibitero mu baturage baturiye Mweso, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu birometre birenga 100 n’uujyi wa Goma. 

Ni ibitero bongeye kuhagaba kuri uyu wa mbere mutarama 2024 mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi zuzuye, ku masaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka. 

Kanyuka yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo hiyongereye n’Ingabo za SADC, bagabye igitero mu gace ka Mweso, ahatuwe n’abasivile benshi, kandi bari gukoresha ibisasu biremereye mu kurasa.” 

Yakomeje agira ati: “Turamenyesha amahanga kudaceceka ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile, bukorwa n’ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.” 

Umuvugizi wa M23, yanatanze umubare w’abasivile bamaze kwicwa n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo n’abambari babo. 

Yavuze ko umusore w’imyaka 15 y’amavuko yahitanywe n’ibi bitero, abavandimwe batatu b’uyu muore wapfuye bakaba bahise bakomereka, ndetse umugore umwe n’abagabo babiri bakaba bahasize ubuzima. 

Avuga kandi ko hasenywe n’amazu yasenywe n’ibisasu biremereye bya FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na SADC. 

Kanyuka, yasoje agira ati: “M23 ikomeje kwirwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo.” 

Ahagana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mugace ka Mweso, hari habereye Urugamba rukaze rwaje gusiga M23 ikubise incuro ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC. Ubu kandi Ingabo za leta n’abambari babo bakaba bongeye kuhagaba igitero gikaze. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights