Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeIgitero cya Drone ya FARDC ku baturage cyahitanye ubuzima bwa benshi, ubw’Amatungo...

Igitero cya Drone ya FARDC ku baturage cyahitanye ubuzima bwa benshi, ubw’Amatungo kinasenya amazu menshi.

Indege y’intambara itagira abapilote (drone) y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CH-4) yagabye igitero ku baturage ihitana ubuzima bwa benshi n’ubw’amatungo ndetse n’amazu menshi ya bo arasenywa. 

Amakuru aturuka ku mbuga y’urugamba avuga ko iki igitero cyagabwe mu gace ka Kurugi, yibasira uturere dutuwe n’imiryango y’abatutsi bavanywe mu byabo. 

Si ubwa mbere aba baturage bagabweho igitero nk’iki kuko mu bihe byashize iri huriro ry’imitwe y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riheruka kubasenyera amazu ndetse bamwe bakaba bari babayeho badafite aho bakinga umusaya nyuma yuko amazu yabo asenywe n’izi ngabo. 

Nkuko umutwe wa M23 wakomeje kubigarukaho, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burimo kurimbura abaturage, bigakorwa amahanga arebera.  

Kugeza ubu umubare w’abasivili bahitanywe n’iki gitero nturamenyekana, gusa ikinyamakuru corridorreport.com kirakomeza gukurikirana neza uko ibintu bimeze. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights