Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeUganda: Hashyizweho igihembo cya Miliyoni 20 z’amashilingi ku muntu uzabona uwarashe Pasiteri...

Uganda: Hashyizweho igihembo cya Miliyoni 20 z’amashilingi ku muntu uzabona uwarashe Pasiteri Aloysius

Byose byatangiye mu ntangiriro za  2024, nibwo humvikanye amakuru y’umupasiteri uzwi cyane muri Uganda warusimbutse nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu agahitana umurinzi we witwa Richard Muhumuza.

Uyu mukozi w’Imana akimara kurusimbuka, yaje gutanga ubuhamya, avuga ko abantu bitwaje intwaro bamurashe bakiruka bazi ko bamwishe ariko ku bw’ibyago bahitana uwari umurinzi we.

Kuva ubwo inzego z’iperereza ryatangiye guhiga bukware abo bagizi ba nabi , ariko kugeza ubu bari bataraboneka.

Ibyo rero byatumye Polisi ya Uganda ifata icyemezo cyo gushyiraho igihembo cya Miliyoni 20 z’amashilingi ku muntu wese uzafata cyangwa agatunga agatoki uwariwe wese wakoze ubwo bugizi bwa nabi.

Yongeyeho ko uzatanga ayo makuru azarindirwa umutekano , ku buryo ntacyo bashobora kumutwara. Pasiteri Aloysius asanzwe azwi cyane nk’umuyobozi w’urusengero rwa Prayer House Ministries.Ni umwe mu banyamadini

bakunda gushyigikira ibikorwa by’ishyaka NRM rya Perezida Museveni akaba n’inshuti ya Muhoozi Kainerugaba.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights