Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeRDC: M23 yanenze cyane FARDC n’abambari bayo kumisha ibisasu mu baturange  

RDC: M23 yanenze cyane FARDC n’abambari bayo kumisha ibisasu mu baturange  

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa  M23 ikorera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uyu mutwe urashinja ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo FDRL kuwugabaho ibitero ikanamisha ibisasu mu baturage.

ibi byatangajwe n’umuvugizi w’aba barwanyi Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko kuva ahagana saa 17h45 zo kuri uyu waMbere taliki 15 Mutarama 2024, ingabo zihuriweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa, zagabye ibitero mu duce dutuwe cyane turimo Karubaba.

Yagize ati” Kuva saa 17h45, Ingabo zihuriweho n’Ubutegetsi bwa Kinshasa cyane FARDC, FDLR, MERCENAIRES, MILICES

ningabo z’u BURUNDI NATIONAL DEFENSE FORCES zagabye ibitero mu duce dutuwe cyane harimo na Karubaba no mu nkengero zayo.

Yavuze ko M23 nayo yirwanyeho irengera abaturage b’abasivili. Nk’uko bigaragara kuri Twitter (X), Umuvugizi w’uyu Umuvugizi w’uyu mutwe yasabye urubyiruko, abanyapolitiki, n’ingabo zishaka guharanira amahoro, kwiyunga ku ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya imikorere n’imigenzereze ya Leta ya Congo.

Ni ihuriro riherutse gushingwa na Coroneille Naanga wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo yigenga y’amatora (CENI) muri RDC rigamije gushyira akadomo ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

M23 yanenze cyane FARDC n’abambari bayo kumisha ibisasu mu baturange
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights