Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeEse umugabi wo kugota urugo rwa Moïse Katumbi waba ugamije iki?

Ese umugabi wo kugota urugo rwa Moïse Katumbi waba ugamije iki?

Urugo rwa Moïse Katumbi rwa zengurutswe n’igisirikare cya RDC ndetse n’Igipolisi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Mutarama 2024.

Amakuru yizewe agera kuri CorridorReports.com avuga ko  urugo rwa Moïse Katumbi Chapwe, rwa goswe n’inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari uruherereye mu gace ka Kashobwe, aha akaba ari i Lubumbashi, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Haut-Katanga.

Mu makuru yatanzwe n’ibinyamakuru byinshi bya Kinshasa, avuga ko Moïse Katumbi, y’ahawe amabwiriza yo kutava mu rugo rwe, nk’uko yabisabwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Ibi yasabwe mu minsi ibiri ishize nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Bibaye mugihe ishyaka rya Ensemble pour La République, riyobowe na Moïse Katumbi, risohoye icyegeranyo gisaba ko Amatora yasubirwamo bundi bushya.

Muri iryo tangazo bagize bati: “Turasaba CENI, niba Koko ishaka amahoro yareka Amatora agasubirwamo, mu gihe ibyo bitabaye hari ingamba zigiye gufatwa mu maguru mashya.”

Tubibutse ko Amatora yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabaye  tariki ya 20 na 21 Ukuboza 2023.

Niba ushaka ko Website nziza, Egera abo bantu bagukorere website ku giciro gito cyane

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights