Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeIngabo za FARDC na FDLR bongeye kwibasira Abaturage bo muri Nyongera bifashishije...

Ingabo za FARDC na FDLR bongeye kwibasira Abaturage bo muri Nyongera bifashishije ibitwaro biremereye na Drones

Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryiswe Wazalendo zifatanyije n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC hamwe n’abacanchuro n’Ingabo z’u Burundi bongeye kugaba ibitero mu gace gatuwe n’abaturage benshi kitwa Nyongera ko muri Teritwari ya Rutshuru. 

Ibi bitero byifashijwemo indege ntoya z’intambara zitagira abapilote n’ibitwaro biremereye, bibasiye aka gace gatuwe n’abaturage benshi ndetse n’inkengero zako. 

Umutwe wa M23 ubarizwa mu gace gaturanye n’aka gace watangaje ko utazihanganira na rimwe abaza guhohotera abaturage  ndetse ko uzakora ibishoboka byose kugirango ubarinde icyaza kubahungabanya cyose. 

Ni ibitero byagabwe ku mugoroba wo kuwa 6 Mutarama 2024, mu masaha ya saa moya n’igice. 

Icyakora kugeza ubu n’ubwo Leta na Wazalendo ntacyo baratangaza kuri ibi bitero barashinjwa kuba aribo bari inyuma u’ubugizi bwa nabi buri kubera muri iyi Teritwari. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights