Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeWazalendo yasubiranyemo? Imirwano hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo yavanye benshi mu byabo

Wazalendo yasubiranyemo? Imirwano hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo yavanye benshi mu byabo

Imitwe ibiri y’inyeshyamba ibarizwa mu biswe Wazalendo, (APCLS ya Janvier Karahiri na UPCRN ya Kagiri) yarwaniye muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi, bituma abaturage benshi bata ibyabo barahunga. 

Iyi mirwano yabereye kuri uyu wa Gatanu mu misozi ya Buyagu, Bishanga, Kalambiro ikikije uduce twa Kashenda na Bweremana bituma abaturage b’abasivili bahatuye bata ibyabo nk’uko byemezwa n’abanyamakuru bakorera mu burasirazuba bwa Congo. 

Amakuru amwe avuga ko iyo mirwano hagati y’izi nyeshyamba, zisanzwe zifatanya na leta kurwanya M23, yatewe no kutumvikana kuri bariyeri yishyurizwaho imisoro itemewe. 

Itsinda ry’abavuga ko bagizweho ingaruka n’intambara ya M23 ryahamagariye impande zombi gutuza no kubungabunga inyungu z’igihugu, rirahamagarira FARDC gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo uwo bita umwanzi atacyungukiramo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights