Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeMoïse Katumbi yahaye icyizere abaturage ba RDC! Inzira nziza yo gukuraho ubutegetsi...

Moïse Katumbi yahaye icyizere abaturage ba RDC! Inzira nziza yo gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi?

Moïse Katumbi Chapwe biravugwa ko yaba agiye kuyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC; Kugirango bahangane na Perezida Félix Tshisekedi. Ibi byagarutsweho nyuma yo kubona amashusho Katumbi ubwe abyivugira kuri uyu wa 03 Mutarama 2024.

Abakandida batsinzwe mu matora, yo kw’itariki 20 Ukuboza 2023, banenga bidasubirwaho ko ariya matora yakozwe mu manyanga, ko kandi agomba guteshwa agaciro hakongera gutegurwa andi.

Muriyo video yakomeje gucicibikana ku mbugankoranyambaga ; Katumbi Chapwe, yarimo avuga ati:

«Ibi twabivuze kenshi ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki ya 20 Ukuboza 2023 ari amanyanga.  Ubu rero mpisemo kuyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose kugirango duhangane na Tshisekedi »

Yakomeje agira ati: «Ndashimira abaturage bose ba kongo, bantoye n’abasaba kandi kutamba kure. kandi mbasezeranije kutazabareka. Ndi kumwe namwe. »

Katumbi, yatangaje ibi mugihe mugenzi we nawe wari mu bakandida batsinzwe, akabona amajwi 0,2%, ku munsi w’ejo, tariki ya 03 Mutarama 2024, yatanze ikirego mu rukiko rw’itegeko nshinga, kivuga ko Amatora yabayemo uburiganya, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora (CENI).

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights