Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitike«Ubu ntabiganiro tugikeneye! » M23 yariye karungu itangaje ku mugaragaro ibyo igiye...

«Ubu ntabiganiro tugikeneye! » M23 yariye karungu itangaje ku mugaragaro ibyo igiye gukorera Tshisekedi

Canisius Munyarugero umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23 mu bya Politiki; yeruye atangaza ko izi Ntare za Sarambwe [M23] itazongera guhendahenda ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ngo barajya mu biganiro.

Munyarugero avuga ko bamaze gutahura ko ikizashiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa ari ugukoresha isasu.Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Mutarama 2024, aho mu magambo ye yagize ati:

«Ubu ntabwo tugikora imishikirano na leta ya RDC, igihe cyabyo cyararangiye! kuri ubu imishyikirano turi kuyigirana n’abaturage bagenzi bacu ba banyekongo. »

Akomeza asobanura ko ntako batagize ubutegetsi bw’i Kinshasa aho kubumva hubwo ngo bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Yagize ati: «Igihe rero kirageze, ngo twishakire amahoro dukoresheje izindi nzira. »

Yakomeje avuga ko mu bihe bishize bategereje ibiganiro barahebura ndetse ko banagerageje uburyo bwose bushoboka leta y’i Kinshasa iba ibamba.

Ku bya matora y’u mukuru w’igihugu aheruka kuba tariki ya 20 Ukuboza 2023, Munyarugero, yavuze ko atakagombye no kwitwa Amatora ko ahubwo ari inkinamico Tshisekedi na gatsiko ke bakoze.

Uyu muvugizi wungirije mu bya politiki ya M23 yavuze ko nyine mugihe imashini z’itora zajyanye mu mazu yabakozi ba Tshisekedi batari kubura gushyiramo amajwi bashaka.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights