Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeCoup d'état muri RDC! Urugo rwa Général Gabriel Amis Tangufort rwagoswe »Inkuru...

Coup d’état muri RDC! Urugo rwa Général Gabriel Amis Tangufort rwagoswe »Inkuru irambuye

Général Gabriel Amis Tangufort usanzwe ari mubayobozi bakomeye b’Ingabo za RDC; arashinjwa kuba mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

None tariki ya 02 Mutarama 2024, itsinda ry’Ingabo nyinshi zo mu mutwe w’Ingabo zirinda umukuru w’igihugu cya RDC (GR), bazengurutse urugo rwa General Amis Tangufort.

Top Kivu dukesha iyi nkuru, yavuze ko urugo rwa General Amis Tangufort, rwa goswe n’Abasirikare ari uruherereye Mitendi muri Komine ya Mont-Ngafula i Kinshasa, kumurwa mukuru w’igihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi bibaye mugihe Perezida Félix Tshisekedi, aheruka kwe gukana intsinzi, ku majwi 73.34% mu matora aheruka gutangazwa bya gateganyo tariki ya 31 Ukuboza 2023.

Nyuma yo gutangazwa amajwi, Abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa; abarimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege, bakomeje kunenga bakaba bari gusaba ko Amatora yasubirwamo bundi bushya bitaba ibyo hagafatwa ingamba nshyashya.

Byavuzwe ko ibi byatumye haba urwikekwe hagati mu butegetsi bwa Kinshasa, ahanini mu basirikare bakuru bagize igisirikare cya FARDC. Twakwibutsa ko uyu mugabo Général Amis Tangufort, yigezeho kuba akuriye Ingabo za RDC zirwanira k’u butaka mu myaka yashize.

Général Gabriel Amis Tangufort
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights