Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abakinnyi Kiyovu Sports yaguze ntabwo bemerewe gukina umwaka wose

Ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze iminsi mu bihano yahawe na FIFA nyuma yuko yarezwe na bamwe mu bakinnyi ko ya birukanye mu buryo bunyiranyije n’amategeko.

Iyi kipe yahawe ibaruwa ya FIFA iyimenyesha ko itemerewe kugura abakinnyi kubera iki kibazo cyo kwirukana abakinnyi ndetse ikanabambura amafanga yabo.

Gusa nyuma iyi kipe yaje kumvikana n’abo bakinnyi bagiranye ikibazo, ndetse barishyurwa, nyuma yo kwishyurwa nibwo FIFA yaje kubaha ibaruwa ibakomorera ko bemerewe kugura abakinnyi.

Iyi kipe yaguze abakinnyi batandukanye, abaturutse hanze y’igihugu ndetse n’abakina imbere mu gihugu. Gusa iyi kipe yaje gukomwa mu nkokora nuko FIFA yayihaye ibaruwa iyibwira ko itemerewe kwandisha abakinnyi baturutse hanze y’igihugu kugeza mu mwaka wa 2025 muri Kanama.

Abakinnyi basanzwe bakina muri Shampiona y’u Rwanda baguzwe na Kiyovu Sports bo bazakinishwa n’iyi kipe kuko bafite ibyangombwa ariko abandi ntibazakinishwa kugeza umwaka urangiye.

Kuri ubu iyi kipe imibare yabo yajemo ibihekane, ndetse bagiye gushaka uko bakomorerwa na FIFA cyangwa bategereze umwaka urangire.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments