Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsRwatubyaye Abdul yabwiye abayobozi be ijambo rikomeye ritari ryiza ariko ryishimiwe n’abakunzi...

Rwatubyaye Abdul yabwiye abayobozi be ijambo rikomeye ritari ryiza ariko ryishimiwe n’abakunzi ba Rayon Sports

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul, yamenyesheje ubuyobozi ko ashaka gutandukana n’iyi kipe mu kwezi kwa mbere. 

Uyu ni umwaka wa kabiri ikipe ya Rayon Sports imaze isinyishije Rwatubyaye Abdul ariko mu mwaka wa mbere ntakintu yamariye iyi kipe kuko yamaze igihe arimo kwishakisha bitewe n’imvune yasinye afite. 

Mu minsi micye ishize nibwo Rwatubyaye Abdul yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, abumenyesha ko mu kwezi kwa mbere ashaka gutandukana nayo akajya gushakira ahandi. 

Ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha benshi bazaba barangije amasezerano barimo n’uyu myugariro ndetse n’abandi bakomeye barimo umuzamu Hakizimana Adolphe, Joachiam Ojera, hamwe n’abandi batandukanye bari mu mwaka wabo wa nyuma. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights