Imodoka itwara abanyeshuri yagonze abamotari babiri ni uko maze uwari uyitwaye afumyamo ariruka.
Ni impanuka yabereye mu muhanda uva Jali werekeza Karuruma.
Ababonye iyi mpanuka, babwiye BTN ducyesha iyi nkuru ko iyi modoka yirukaga cyane aho yaje kugonga moto ebyiri aho imwe yayitwaye mu mapine.
Mubagonzwe nta numwe witabye Imana ahubwo bahise bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho.