Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomeOther NewsIsi yose yatunguwe n’ibiri kuvugwa kuri Obama wigeze kuba  Perezida wa America

Isi yose yatunguwe n’ibiri kuvugwa kuri Obama wigeze kuba  Perezida wa America

Umugabo witwa Larry Sinclair, yavuze ko yaryamanye mu buryo bw’abahuje ibitsina [abatinganyi] na Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu mugabo avuga ko icyo gikorwa cyo kuryamana na Obama cyabaye inshuro ebyiri mu 1999 ndetse ko banasangiraga ikiyobyabwenge cya cocaine, kandi ko nta kibazo yabonaga afite ku bijyanye no kuryamana kw’abahuje ibitsina.

Ni amakuru yagiye hanze ubwo umunyamakuru wa Fox News witwa Tucker Carlson yashyize ku mbuga nkoranyambaga agace k’ikiganiro yagiranye na Larry Sinclair avugamo iby’aya makuru akomeje kugarukwaho cyane.

Uyu munyamakuru, yavuze ko aya mashusho ari interamatsiko y’icyo kiganiro kirambuye yagombaga gutangaza kuri uyu wa Gatatu.

Ni amashusho yahise arebwa n’abasaga miliyoni enye mu gihe cy’isaha imwe, ubwo yari amaze kuyashyira ku rubuga rwa X [Twitter].

Gusa Kubera icyizere kinshi Barack Obama yubatse mu bantu dore ko ari umwe mu Baperezida bakunzwe na benshi ku Isi, biri gutuma benshi bakemanga ibi bimuvugwaho, bavuga ko atari ukuri.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights