Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomeOther NewsBukayo Saka yongeye kuvugisha imbaga nyamwishi nyuma yo guhigika ibihangange akabitwara igihembo

Bukayo Saka yongeye kuvugisha imbaga nyamwishi nyuma yo guhigika ibihangange akabitwara igihembo

Bukayo Saka ukinira ikipe y’Arsenal yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’Ubwongereza, yangoye gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’Umwongereza w’umwaka ushize, ahigitse abandi bakomeye.

Kuri uyu wa kabiri uyu mukinnyi w’imyaka 22 ugaragaza impano idasanzwe, yongeye gutorwa nk’umukinnyi mwiza, mu majwi y’abatora yongere kwisubiza umwanya wa mbere yisubiza igihembo yatwaye 2021-2022.

Umukinnyi Jude Bellingham ukinira Real Madrid, agakina mu ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza mu kibuga hagati yaje amukurikiye mu majwi, Harry Kane Kapiteni w’Ubwongereza, watsinze ibitego byinshi kurusha abandi aza ku mwanya wa gatatu.

Bukayo Saka mu mikino 10 yakiniye Igihugu cy’Ubwongereza umwaka ushize, yatsinze ibitego 7, harimo na hat-trick yatsinze North Macedonia.

Mu gikombe cy’Isi cyakiniwe muri Qatar, uyu mukinnyi yatsinzemo ibitego 3, harimo bibiri yatsinze ikipe ya Iran ubwo bari bayitsinze 6-2, na kimwe yatsinze Igihugu cya Senegal.

Bukayo Saka kandi yatsindiye igihembo cy’umukinnyi muto witwaye neza muri English Premier league umwaka ushize (PFA young player of the year), mu mikino yose yahampagawe ni 28 yatsinzemo ibitego 11.

Kuri ubu ari mu bakinnyi bazifashishwa n’umutoza Gareth Southgate, mu mukino wo gusha itike ya Euro ku wa gatandatu bazahura na Ukraine, no mu mukino wa gicuti bazakina na Scotland.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights