Ku wa kabiri w’icyumweru gishize urubyiruko rwo muri Uganda rwateguye imyigaragambo yamagana ruswa ndetse n’ubutegetsi buriho. Aho uru rubyiruko rwifuza ko ubutegetsi bwamunzwe na ruswa bwavaho.
Nubwo iyi myigaragambyo itaraba , Perezida Yowehi Kaguta Museveni yabaye yihanangirije uru rubyiruko rushaka gukora imyigaragambyo , arubwira ko ruri gukina n’umurimo ndetse ko ibyo rurimo rutabizi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye urubyiruko ko ruri gushukwa n’ibiryo biciriritse ruhabwa, bityo rutazi ibyo rukina na byo rutegura imyigaragambyo.
Ati “ Turahuze dushaka ubukire naho mwe muri guhabwa ibiryo biciriritse, ahandi ku Isi bari kurwana n’ubuzima…. abandi bo barataka inzara, naho mwe murashaka kuturangaza. Murakina n’umuriro.” Akomeza ati “Ntabwo tuzabemerera muturangaza.”
Uru rugendo rw’imyigaragambyo rwari rwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho urubyiruko rwasabanaga kwigabiza imihanda bakajya kuri perezidanse bakigaragambirizayo.
Police yo muri Uganda yo ivuga ko itazigira ireka urubyiruko ngo rwigabize imihanda. Ni mu gihe ukuriye imyigaragambo we avuga ko badacyeneye uruhushya rwa Police ngo bigaragambye kuko babifitiye uburenganzira kandi biri mu itegeko nshinga.
Perezida we akomeza gushinja abigaragambya gufatanya n’amahanga ngo bateze akaduruvayo mu gihugu.