Ku munsi wo kuwa 4 tariki ya 18 Nyakanga, Umubyeyi witwa Nyiransengimana yari avuye iwe ajyemuye ubushera ku ishansiye yaho bari kubaka, yahuye n’umunyerondo umushaka kumwaka ibyo afite birangira amujugunye muri rigori ndende y’amazi iri aho hafi.
Uyu mubyeyi yahuye n’uyu munyerondo ukorera mu murenge wa Muhima, aho bahuriye kuri rigori igabanya umurenge wa Muhima, Gikondo ndetse na Kimihurura. Nibwo umunyerondo yashatse kumwaka akabido karimo ubushera, niko kukarwanira birangira amutaye muri iyo rigori.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mubyeyi yahise avunika umugongo ku buryo bukomeye , ndetse n’amaguru n’amaboko bikavunika cyane. Nyuma y’iminota mike uyu mubyeyi agiriwe nabi n’umunyerondo, imbangukiragutabara yahise ihagera , abaganga baba aribo bamukuramo kuko yari yababaye bimeye.
Icyababaje abaturage kikanabatera agahinda, ni uko ubwo uyu munyerondo yamaraga gukora ibi, yahise aherekezwa n’umuyobozi we, bakigendera ntihagire nt’urundi rwego rw’ubuyobozi ruhagera.
Abaturage kandi bakomeza kuvuga ko ibi ari akarengane gakomeye, bityo bifuza ko uyu munyerondo yakurikiranwa akaryozwa ibyo yakoze ndetse n’uyu mubyeyi akavuzwa, kuko ngo ibi biteye agahinda gakomeye.