Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Hakozwe imashine ifasha abantu gupfa mu buryo bworoshye

Sarco (bivuga “sarcophagus”) ni imashini ikozwe mu buryo bwa 3D yagenewe gufasha abantu bifuza gupfa mu buryo bworoshye kandi buciye mu mucyo. Yakozwe na Dr. Philip Nitschke, uzwi kandi ku izina rya “Dr. Death,” hamwe n’umuryango we, Exit International. Imashini ya Sarco ifite intego yo gutanga abantu mu buryo bwo gupfa neza kandi bworoheye umuntu, cyane cyane ku bantu bafite uburwayi bukomeye cyangwa ububabare budakira.

Icyo Imashini ya Sarco Igamije

Imashini ya Sarco ifite intego yo gutanga uburyo bwo gupfa bworoshye kandi butababaza ku bantu bifuza kurangiza ubuzima bwabo ku bushake bwabo. Yateguwe kugira ngo izo ngorane zikurweho, kandi igafasha abantu bafite uburwayi bukomeye cyangwa ububabare budakira.

Imiterere n’Imikorere ya Sarco

1. Igishushanyo n’Imikorere:
– Sarco ikozwe mu buryo bwa capsule ishobora gukorwa hakoreshejwe printer ya 3D.
– Iroroshye kuyitwara, ikaba ishobora kujyanwa aho umuntu yifuza hose.
– Imashini ifite kamera imbere n’ibindi bikoresho by’umutekano : Ibi bizajya bituma umuntu uri kubugenzuzi areba niba koko umuntu ugiye muri iyo machine, ayigiyemo ku bushake. Igihe ugiyemo bakabona ugaragaza ibimenyetso byuko udashaka gupfa, uhita ukurwamo.

2. Uburyo Ikoramo:
– Umuntu agomba kubanza gukora ikizamini  cyerekana ko afite ubushobozi bwo gufata icyemezo gikwiye. Ibi byashyizweho kugirango hatazajya hagira umuntu ufatira undi icyemezo cyo gupfa, cyangwa ngo umuntu abe yakifatira atazi ibyo ari byo.
– Iyo umuntu ari muri muri iyi machine, hari buto ashobora gukanda  kugira ngo hifashishwe azote (liquid nitrogen) igabanya urwego rw’icyuya.
– Iyo ugiye muri iyi machine, bituma ubura umwuka (hypoxia) ukabura ubwenge, bityo akitaba Imana mu minota mike.

Icyitonderwa: Birakenewe ko abantu bamenya neza amategeko n’ibisabwa mu gihugu cyabo mbere yo gukoresha imashini ya Sarco, kuko itegeko rigena uburyo bwo gufasha abantu gupfa ritandukanye mu bihugu bitandukanye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments