Zimwe mu ndirimbo zakunzwe zanditswe na Danny Vumbi

Semivumbi Daniel niyo mazina ye. Mu muziki ni Danny Vumbi. Ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki nyarwanda no kumenywaho imyandikire myiza y’indirimbo ze.Mu Rwanda hari indirimbo nyinshi zagiye zikundwa n’abatari bake ariko zikitirirwa abaziririmbye kandi uwazanditse ahari.

Ibi ahanini ngo bikaba biterwa n’imyumvikanire y’ibiganiro byabaye hagati yabo bombi izo ndirimbo zijya kwandikwa.

Danny Vumbi yabwiye  we ngo ntacyo biba bimutwaye ngo kuko biterwa n’amasezerano Umuntu aba afitanye n’umu Client we. Ko hari n’ubwo ushobora kuvuga ko hari uruhare wagize ku ndirimbo kandi mutarabivuganye mukaba mwabipfa.

Indirimbo zirimo ‘Ku Ndunduro’ ya Social Mula, Agatege ya Charly &Nina Ntibisanzwe ya King James , Active Love ya Active, Amahitamo ya Social Mula Ntundize ya Bruce Melody, Niba ari wowe ya Paccy, Si nka babandi ya Amore, Pole Pole ya Alioni, Wenda azaza ya Dream Boyz, Niko nabaye ya Dj Zizou, Ankunda Kijeshi ya LuckyMan n’Igikuba ya Paccy, ziri mu ndirimbo zanditswe na Danny Vumbi.

Izi ntabwo arizo ndirimbo zagiye zimenyekana yanditse gusa. Ahubwo inyinshi n’izo abo yazandikiye bagiye bumvikana ko zitagomba kumenyakana ko ataribo bazanditse.Mu bindi bihugu usaga ku mashusho y’indirimbo iyo irangira hazaho buri muntu wese wagize uruhare mu isohoka ryayo. Uwayanditse, uwayiyoboye, uwayicuranze n’uwayiririmbye.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma