Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeZibyaye amahari! Minisitiri Lt Gen.Gervais yabusanije na Perezida Ndayishimiye

Zibyaye amahari! Minisitiri Lt Gen.Gervais yabusanije na Perezida Ndayishimiye

Lt Gen.Gervais Ndirakobuca usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yakomoje ku mutwe wa Red Tabara usanzwe urwanya leta y’u Burundi; abusanya n’ibyo Perezida Ndayishimiye aheruka kuvuga bishinja uyu mutwe utera u Burundi uvuye mu macumbi uhabwa n’u Rwanda.

Ibi Gervais Ndirakobuca, yatangaje mu nama iheruka kubera i Gihanga, ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gashyantare 2024. Iyo Nama ikaba yaritabiriwe n’abarimo abakora munzego z’umutekano n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, ruvuga ko Ndirakobuca muriy’i Nama yavuze ntakurya umunwa kandi atangaza amagambo adasanzwe.

Inkuru CorrirdorReports ikesha urukuta rwa X ya acifique Nininahazwe ivuga ko Lt Gen.Gervais yatangaje ibi ntakurya iminwa aho yagize ati: “Twese tuzi aba baduteza ibibazo bashaka kudusubiza mu byago by’ahahise. Bamwe ni abana bacu, abavandimwe bacu, abandi ni babyara bacu. Niba abana bacu cyangwa abavandimwe bacu bahisemo kwihuza cyangwa gufatanya n’imitwe y’itwaje imbunda mu guhungabanya umutekano kuba tuzi aho baturuka bisobanuye ko tugomba kubahagarika.”

Uyu munyacyubahiro yanavuze ko inzego z’umutekano zimaze iminsi zikora amakosa yo gucunga umutekano w’igihugu, avuga ko mu gihe hafashwe ingamba zihamye zo gucunga umutekano neza nta handi ibitero byaturuka.

Iyi Nama yabaye nyuma gato y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, umutwe wa Red Tabara wari wagabye igitero i Buringa, mu Ntara ya Bubanza. Ni igitero abarwanyi buyu mutwe bigabye kwiciramo abasirikare ba tandatu ba leta y’u Burundi, bitandukanye ariko leta yo yatangaje ko hiciwemo abasivile.

Iki gitero cyabaye kandi nyuma y’ikindi cyari cyakozwe n’uyu mutwe bakigaba mu Gatumba, mu bice bihana imbibi na Repubulika Iharanira  demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’intebe w’u Burundi yanenze abakora mu nzego z’u mutekano kudakusanya amakuru ahagije ahubwo bagahungira mu bibarangaza nk’ubucuruzi n’ibindi bitajyanye ninshingano bashinzwe.

Mu gihe perezida w’u Burundi we, mu majambo yavuze nyuma yabiriya bitero bibiri yahise avuga ko Red Tabara ifashwa n’u Rwanda, ko kandi bahabwa icumbi n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bikaba bizwi ko uyu mutwe wa Red Tabara utera u Burundi uvuye mu misozi yo muri Hauts-Plateaux, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Gihugu cya Repubulika Ihaniranira demokarasi ya Congo.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights