Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeIbyamamareZari All White Party: Zari Hassan yageze i Kigali

Zari All White Party: Zari Hassan yageze i Kigali

Zarinah Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady yageze mu Rwanda aho yari ategerejwe n’abanyabirori b’i Kigali, avuga ko yiteguye kandi yizeye ko n’abanyarwanda ari uko.

Uyu mugore w’Abana ba 5 yitabiriye Ibirori byiswe ’White Party’ biteganyijwe kubera mu Kabari “The Wave Lounge” gaherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya mwakiriye Zari yagize ati: «Nditeguye kandi nizere ko n’abanyarwanda biteguye ibirori by’amateka». Yavugaga ku birori agiye gukorera i Kigali, «Zari All White Party».

Ibi birori by’agatangaza bizitabirwa n’abambaye ibyera gusa. Bizabera i Kigali muri The Wave Lounge kuwa 29 Ukuboza 2023 aho kwinjira byihagazeho kuko itike ya macye ari 25,000 Frw mu gihe iya menshi ari Miliyoni 1.5Frw.

Zari agiye gutaramana n’abanyarwanda nyuma yuko ataramiye muri Uganda. Mu birori aheruka gukorera muri Kampala, yashyigikiwe na Tanasha Donna na we wabyaranye na Diamond Platnumz.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights