Yigiye Batisimu imyaka cumi n’ine : Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahirwa

Ku wa 17 Ukwakira 1943, Umwami w’u Rwanda Mutara wa III Rudahirwa yahindutse umukristu nyuma yo kubyigira igihe gisaga imyaka cumi n’ine. Mutara wa III Rudahirwa yabatijwe na Musenyeri Léon-Paul Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa muri batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Petero Ryckmans. Yabatirijwe rimwe na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, wiswe Radegonde.

Ayo mazina, umwami Mutara wa III Rudahirwa afite inkomoko muri abo bazungu bagize uruhare muri batisimu ye. Ni Amazina atatu : “Karoli (Charles)” ni izina rya Guverineri wa Ruanda-Urundi, witwaga Charles (Karoli) Voisin. “Leon (Lewoni)” ni izina rya musenyeri wa Vikariyati ya Kabgayi wanamubatije, witwaga Leon-Paul Classe. “Pierre (Petero)” ni izina rya Guverineri generali wa Kongo Mbiligi na Ruanda-Urundi, witwaga Pierre Ryckmans ari nawe wabyaye umwami muri batisimu.

Ku munsi wa Batisimu, nk’uko tubikesha, Kinyamateka umwaka wa 11, numero 133 yasohotse muri Novembri 1943, Nyir’ubutungane Papa Piyo XII yandikiye Mutara Charles iyi telegrama, (ni ukuvuga ibaruwa ngufi ije muli radiyo) ; musenyeri Dellepiane ayoherereza musenyeri Classe, isohora mbere ya Batisimu y’umwami. Igira iti : “ Imyinjilire y’Umwami Mutara III muli Kiliziya Gatolika, ihaye Papa ubulyo bwo kumugutumaho ngo umubwire ko nifatanyije ne we ngashimira Mungu wabimuhaye, kandi kamwifuriza ko bimwongerera ishya muli byose. Ndasaba Mungu ngo agwize inema ze mu Rwanda. Umwami,n’Abategeka igihugu bose, n’Abacyigisha ibya Mungu, na Rubanda rwose, mboherereje Umugisha wanjye wa Gipapa. Ni jye ubitumwe Kardinali Maglione, igisonga cya Papa.

Kinyamateka ikomeza itubwira ko umubyeyi wa Batisimu w’umwami Mutara III Rudahigwa yageze i Kabgayi ku wa 16 malayika ishize ni ukuvuga nyuma ya saa sita. Mu bandi bantu bakomeye bari muri ibyo birori by’umwami Rudahigwa harimo Umwami Mbambutsa w’u Burundi wari wazanye n’Abatware ba Provinsi b’i Burundi 3 : murumuna we Inyasi Kamatali,  na Aloys Nyawakira,  na Antoni Gikoro. Abatware ba Provinse b’u Rwanda bari 50 ; habuzemo 2 gusa : Fideli Kataka na Krispini Kamali ; aliko Krispini we twamenye ko yari yabujijwe n’uko ku wa 18 (bukeye bwa Batisimu) yategekwaga gutanga abanyakazi 1500.  Abapadiri-Bera bari 32 n’Abapadiri b’Abanyarwanda 41 ; bose bari 73.

Ibiroli by’umunsi byaranzwe n’umurishyo w’ingoma z’ibwami n’umurishyo w’ab’i Janja. Habaye imikino ngororangingo (gatebegatoki) y’abana 11 bari kumwa na Padiri Gaullaume w’i Kabgayi. Habaye n’amagambo atandukanye y’abatware. Habanje Mutware Stefano Rwigemera, murumuna wa Mutara. Yagize ati : « Twaje kwishima kuko Umwami wacu abaye noneho Umwana wa Mungu ». Mutware Leonardi Birasa abwira Musenyeri Classe ati : « Turagushimira ko ibyo biganza byawe byaduhaye Umwami-Mukristu ». Mutware Fransisko Rwabutogo abwira Bwana Ryckmans ati : « Turagushima kuko waje muri ibi birori, ukabiduhera icyubahiro. » Arongera ati : « Amajyambere y’igihugu si ukwunguka iby’isi gusa : bigomba kuba bivanze no kwunguka ubuyoboke bwa Mungu ».  Ati : « Ubwo rero utubyariye umwami, utubyariye igihugu ». Nyuma y’amagambo atandukanye habayeho imihamirizo itandukanye. Abanyakigali bari bitabiriye ibirori bagaraje imikino yabo y’amagare. Ibyo bivuyeho hajeho urukiramende. Uwitwa Claver Kanyemera yasimbutse metero 2 na sentimetero 25. Abanyamagare b’i Kabgayi nabo barabakiniye. Abafratri n’Abaseminari bagiye gukinira abo bazungu bari baje mu birori. Ibirori byabaye iminsi ibiri. Ku munsi wa nyuma bamaze gukinirwa mu iseminari, abatware bagiraga bati : « Nimwihebere, u Rwanda nyarwo rwisigariye mu iseminari ».

Mutara wa III Rudahigwa yavukiye i Nyanza muri Werurwe 1911. Ni umwana w’Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931 agacirirwa i Kamembe. Mbere y’uko yima Ingoma, kuva 1929 yari umutware wa Nduga na Marangara. Kuwa 15 Ukwakira 1933, Rudahirwa yashakanye na Nyiramakomali, batana mu bya 1940. Ngo uwo Nyirankomari batandukanye amaze gukuramo inda kabiri. Nyuma, kubera gushaka akana, ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rosaliya Gicanda nawe ntibabyarana.

Mutara wa III Rudahigwa, akiri n’umwigishwa yaharaniraga kubana neza n’abazungu n’abamisiyoneri. Mu mwaka w’i 1935, umwami yahaye ikibanza Kiliziya i Nyanza. Ikindi gikomeye yavuze ni uko u Rwanda rweguriwe Kristu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946. Mu mwaka w’1949 yaciye iteka ko amoko atazongera gukoreshwa ahubwo abaturarwanda bakumva ko ari abanyarwanda. Muri uwo mwaka kandi (1949) Mutara III Rudahigwa yasuye u Burayi ubwa mbere, agera i Bruxelles mu Bubirigi, ndetse ashobora no kujya mu Budage. Ku itariki ya 1 Mata 1954 yaciye iteka rikuraho ibikingi. Hanyuma umwaka ukurikireho (1955), Umwami yakiriye Umwami w’u Bubirigi witwa Baudouin.

Yaguye i Bujumbura ; mu buryo butunguranye ku wa 25 Nyakanga 1959, Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage bose.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma