Umushakashatsi witwa Karen King wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko hagaragaye inyandiko yanditswe mu kinyejana cya kane igaragaza ko Yezu ashobora kuba yari atunze umugore.
Kuri iyo nyandiko yanditswe na Yezu ubwe hari aho avuga ijambo ngo “…Umugore wanjye…” ibyo bikaba aribyo biherwaho bavuga ko ayo mateka Bibiliya itabashije kwandika ashobora kuzajya ku mugaragaro.
Karen King avuga ko nubwo Bibiliya igaragaza Yezu nk’umuntu utarigeze ashaka umugore nayo ntabimenyetso bifatika itanga byatuma nta bundi bushakashatsi bukorwa.
Iyo nyandiko Karen Kingi azagenderaho akora ubushakashatsi ku buzima bwa Yezu ngo ishobora kuba yarandikiwe mu gihugu cya Misiri (Egypte) cyangwa se muri Siriya (Syrie); nk’uko tubikesha ikinyamakuru New York Times.
Karen King avuga ko amakuru avuga ko Yezu atigeze ashaka umugore yatangiye kwandikwa mu myaka 200 nyuma ya Yezu biturutse ku witwa Clément d’Alexandrie umuhanga mu birebana n’iyobokamana, bishobora kuzavuguruzwa n’ubwo bushakashatsi avuga ko azashyira ahagaragara muri Mutarama 2013.