Thursday, May 22, 2025
Thursday, May 22, 2025
spot_img
HomeUrukundoYatumye nanjye ngira irari: Umupasiteri w’i Kigali Umupasiteri aravugwaho kwikinishiriza imbere y’umugore...

Yatumye nanjye ngira irari: Umupasiteri w’i Kigali Umupasiteri aravugwaho kwikinishiriza imbere y’umugore bikamuviramo gutoha

Umupasiteri witwa Mbarushimana Akim, uzwi cyane kuri TikTok no ku zindi mbuga nkoranyambaga, ari mu mazi abira nyuma y’uko abagore batatu batandukanye bamushinje kubashukashuka no kwitwara mu buryo butajyanye n’icyubahiro cy’umukozi w’Imana. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Ibi birego byatangiye kuvugwa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo habaga ikiganiro cya Live cyanyuraga kuri TikTok cyayoborwaga na Godfather, aho Pastor Akim yahuye n’abagore bamushinja birimo Gigi na Joanna. 

Gigi, umugore wabyaye ariko utari mu rugo, ni we watangiye atanga ubuhamya bwa mbere. Yatangaje ko yahuye na Pastor Akim kuri TikTok, hanyuma uyu mupasiteri amusaba nimero ye ya telefone.  

Nyuma ngo yatangiye kumuhamagara kuri video call, aho ngo yamwiyeretse yikinisha, ibintu byamuteye irari. Gigi yavuze ko yagerageje kumubuza ariko ntacyo byatanze. 

Yakomeje avuga ko uyu mupasiteri yamusabye kumwoherereza amafoto yambaye ubusa, akabyanga. Nyuma ngo yamusabye amashusho arambuye ndetse amuha n’ibyiringiro byo kumufasha mu buzima bwe. 

Mu kwisobanura, Pastor Akim yahakanye ibyo aregwa, avuga ko Gigi ari we wamwoherereje amashusho yambaye ubusa, kandi ko bari basanzwe baganira kenshi kuko yamukundaga cyane. Ngo yigeze no kwereka ayo mashusho inshuti ye.  

Gusa Gigi yahakanye ibyo avuga, avuga ko ayo mashusho Pastor Akim avuga atari aye ahubwo ko ashobora kuba yarashatse andi ya bamwe mu bagore akayamwitirira. 

Yatangaje ko yiteguye kujyana iki kibazo mu nzego zibishinzwe cyane cyane urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), kubera amashusho ashyira ku karubanda atari aye. 

Joanna, undi mukobwa watanze ubuhamya, yavuze ko na we yamenyanye na Pastor Akim kuri TikTok, maze amwitaho amubwira ko ashaka ko amubera “umwana”.  

Nyuma ngo yatangiye kumusaba kumwereka aho afite ikibazo ku mubiri ndetse amwinginga ngo amwoherereze amafoto y’amatako ye. Ngo yamubwiye ko ayo matako afite ikibazo cyo kuba ‘paralize’ kandi ko bakeneye kuyasengera. 

Ikirenze ibyo, Pastor Akim ngo yamuhanuriye ko azarushinga n’umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ibintu Joanna yavuze ko byamucanze cyane bikamugaragariza uburyarya bwa Pastor Akim. 

Undi mugore uzwi muri sinema nyarwanda nka Mama Sava, na we yavuze ko yahuye na Pastor Akim ku rusengero aho yari yatumiwe. Ngo yamuhanuriye ko azarushinga n’umukinnyi wa filime Papa Sava. 

Nyuma ngo Pastor Akim yatangiye kumuhamagara kuri video call amusaba ko yamwereka aho arara ndetse akanamusaba amashusho yambaye ubusa, amwizeza ko azamugira umugore. 

Mama Sava yavuze ko yasanze ibyo byose ari amayeri y’ubushukanyi no kumushuka bifitanye isano n’ubusambanyi. 

Pastor Akim yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ari umugambi w’abagore bashaka gukundwa no kwamamara ku mbuga nkoranyambaga, bakaba barimo kugerageza kumutesha agaciro. 

Kugeza ubu, nta kigo cyangwa urwego rw’iperereza ruratangaza icyo ruvuga kuri ibi birego, ndetse n’inzego z’iyobokamana ntacyo ziratangaza.  

Gusa abenshi bagaragaje impungenge ku kuntu bamwe mu biyita abakozi b’Imana bashobora kuba barimo kurengera imipaka y’indangagaciro, bagakoresha imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bwo gushuka no guhohotera abagore. 

Ubu buhamya bushobora kuba intangiriro y’ibindi byinshi, kandi hari abahamagarira ko hatangizwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iyi dosiye ya Pastor Akim, wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo ku mbuga nkoranyambaga. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe