Amakuru ava mu basirikare b’u Burundi aremeza ko igisirikare cy’iki gihugu, FDNB, cyaraye kibuze umusirikare wacyo ufite ipeti ryo hejuru, Major Adrien Sindayihebura, aho bagenzi be bavuga ko yari indwanyi ikomeye cyane mu bahanganye na M23.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Major Adrien Sindayihebura bakunze kwita Rukambo avuka muri komine Mugamba mu ntara ya Bururi, yinjiye mu gisirikare cy’u Burundi muri Promotion ya 36 ya ISCAM. Afite numéro matricule SS2072.
Yari umuyobozi ukomeye mu gisirikare cy’u Burundi ndetse yari yubashwe na bagenzi be, aho bavuga ko yari afite ubuhanga budasanzwe ku rugamba.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, ubwo ingabo z’u Burundi zaburaga abandi basirikare babiri bakomeye aribo Major Onesphore Ndayiragije bakunze kwita Bigohe na Major Pascal Ngendakumana uzwi ku izina rya Faraja, Rukambo yagaragaje ko ababajwe n’ubugambanyi bakorewe n’abarwanyi ba WAZALENDO maze arahindukira abarasaho.
Tubibutse ko icyo gihe havuzwe ko abarwanyi ba Wazalendo basigara bacunze umutekano mu duce barimo hamwe n’ingabo z’u Burundi, ndetse icyo gihe ari nabo bari bafite intwaro ziremereye, ariko zikaba zaragiye zisigara mu maboko y’Abasirikare ba M23 nyuma yo kumishwaho urufaya rw’amasasu bakirukanka.
Amakuru avuga ko izi ntwaro arizo M23 yakoresheje mu kurasa abasirikare b’u Burundi. Rukambo abonye ibyo bintu bibaye, yafashwe n’ishavu ahita ahindukira arasa ku barwanyi ba Wazalendo bari gufatanya na FARDC, SADC n’ingabo z’u Burundi kurwana na M23.
Icyo gihe Major Adrien Sindayihebura yakomerekeye muri uko kurasana maze ahita ajyanwa kuvurirwa i Bujumbura.
Amakuru ava mu basirikare b’u Burundi avuga ko umukuru w’igisirikare cy’iki gihugu, Général Prime Niyongabo, icyo gihe yamusanze aho arwariye aramushimira ku buryo yari akomeje kwitwara ku rugamba bahanganyemo na M23.
Kuri ubu Rukambo yitabye Imana aguye ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe yari amaze iminsi mike asubiyeyo nyuma yo gukira ibikomere yari ari kuvurirwa i Burundi.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko uyu musirikare wari umwe mu bakomeye mu bayoboye ingabo ziri muri RDC, nyuma yuko abasirikare b’u Burundi bisanze M23 yabazungurutse maze ihita ibarasa ibaturutse inyuma.
Kuva ubwo u Burundi bwatangiriye kohereza abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa M23, bumaze gutakaza abasirikare benshi cyane.
Nta nyungu y’u Burundi iri mu ntambara ya M23 n’ihuriro z’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Benshi mu baturage b’u Burundi bakomeje kugaragariza ku mbuga nkoranyambaga ko nta nyungu iki gihugu kiri gukura mu ntambara abasirikare babwo bahanganyemo na M23 kuko ntaho ihuriye n’inyungu z’u Burundi.
Bakomeje kugaragaza ko iyi ntambara ikomeje gutwara ubuzima bw’abana babo, abavandimwe babo, ndetse n’incuti zabo, idasize no gusambura Igisirikare cy’iki gihugu.
Amagana y’abasirikare barafunzwe bazira ko banze kurwana intambara batazi neza icyo barwanira, abandi benshi barimo n’abayobozi babo bakomeje gutoroka igisirikare, abagore bakomeje gupfakara ku bwinshi, abana bakomeje kugirwa impfubyi kubera inyungu z’umuntu umwe: PREZIDA Evariste NDAYISHIMIYE wishyuwe amafaranga y’umurengera na Felix Tshisekedi!
Amakuru ahari yizewe ashimangira ko umubano wa Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi ashingiye kuri 5000$ Leta ya RDC yemeye kujya yishyura buri kwezi kuri buri musirikare umwe w’u Burundi, uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya M23, Ingabo z’iki gihugu zihuriyemo n’iza FARDC.