Tuesday, April 22, 2025
Tuesday, April 22, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroYari asigaye ameze nk’umukungu umwe ku gasozi kuzuye abashonji: Bruce Melodie yahombeye...

Yari asigaye ameze nk’umukungu umwe ku gasozi kuzuye abashonji: Bruce Melodie yahombeye Coach Gael wababwe?

Nyuma y’imyaka itarenga itanu ari mu muziki, Coach Gael yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko agiye guhagarika gushyira amafaranga ye mu bikorwa bifasha abandi ariko ntibimwungukire. 

Uyu mugabo yabitangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ko yicuza cyane kuba yaragiye yitanga afasha abandi, yibagirwa ubwe kandi nta nyungu abivanyemo. 

Yagize ati: “Nakoresheje amafaranga menshi, nafashije abantu benshi ngira impuhwe nyinshi ntakeneye ibingarukira. Ubu noneho ni igihe cyanjye cyo kwirebaho.”  

Ibi byakiriwe n’impinduramatwara ku mbuga nkoranyambaga, benshi basanga nawe yinjiye mu mubare munini w’abashoye imari mu muziki nyarwanda ariko ntibagire icyo bawukuramo. 

Coach Gael, witwa Karomba Gael, yatangiye kumenyekana mu 2022 ubwo yavugwaga nk’umuterankunga mushya wa The Ben, gusa ubufatanye bwabo ntibwamaze kabiri.  

Nyuma y’icyo gihe, yahise afata Bruce Melodie nk’umuhanzi we mushya, amushoramo amafaranga menshi, biza no gutuma habaho guhangana na The Ben binyuze mu bikorwa bya Bruce. 

Uko imyaka yagiye ishira, Coach Gael yashinze studio ye bwite yitwa 1:55AM, ikaba yarakoragamo Producer Element, nubwo bivugwa ko n’uyu nawe atakiyikoreramo nk’uko byahoze.  

Yaje no gusinyisha abahanzi nka Ross Kana na Kenny Sol. By’umwihariko, kubera ubutunzi bwe, abahanzi benshi bari baramuhinduye nk’agakiza kabakiza ubukene. 

Ariko niba koko ibyo yatangaje bifitanye isano n’umuziki, birashoboka ko agiye gufata inzira nshya yo kwita ku nyungu ze bwite, aho gukomeza gushora imari mu bantu batamugarurira icyo yabashoyemo nkuko byagendekeye abamubanjirije. 

Uru rugendo rw’abashoramari rugaragaza ko umuziki nyarwanda utaragera aho ushobora gukurura abifuza kubona inyungu yihuse.  

Coach Gael, niba koko acitse intege, abaye yiyongereye ku mubare w’abandi benshi bagerageje ariko bagasubira inyuma. 

Urugero rufatika ni Bad Rama, washinze The Mane Music akaba yarigeze gutangaza ko yashoye arenga $300,000 mu muziki.  

Yakoranye n’abandi bahanzi benshi barimo Safi Madiba, Marina, Queen Cha n’abandi. Nubwo atigeze atangaza ko yabihagaritse burundu, ibikorwa bye byagabanutse ku buryo bugaragara. 

Hari na Mutangana Richard washinze Kiwundo Entertainment, inzu yashingiye muri Uganda iza kugera no mu Rwanda, ariko nyuma y’igihe gito ibikorwa byayo birayoyoka. 

Richard Nsengumuremyi, washinze Super Level, nawe yagize uruhare runini mu guteza imbere abahanzi nka Bruce Melodie, Urban Boyz, Mico The Best n’abandi, ariko nyuma y’ibibazo by’imari n’imanza, inzu ye yarazambye burundu. 

Theodomir Mutesa na we yagerageje kudoda Touch Records, imwe mu ma label yari afite studio n’imishinga minini, ariko nabyo byaje kunanirana bitewe n’imicungire mibi, cyane cyane y’abavandimwe be bari bayicumbitsemo. 

Ikibazo cyagaragaye ku bashoramari benshi ni ukugira intego zitari ubucuruzi ahubwo zishingiye ku kimenyane n’icyenewabo cyangwa ku marangamutima.  

Benshi bajya mu muziki bashaka kuba ibyamamare cyangwa gufasha inshuti n’imiryango aho kubanza gutegura ishoramari rishingiye ku nyungu. 

Iyo bageze aho bamenyekanye, bagatangira kubona igihombo kiri imbere, bahita bahagarika ibikorwa byabo.  

Umuziki, kimwe n’indi myuga, usaba igenamigambi rirambye, kwihangana no gushora mu gihe kirekire mbere y’uko utangira kwinjiza. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe