Kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Ukuboza 2023, Urukiko Rukuru rwa Kampala rwakatiye uwitwa Musa Musasizi w’imyaka 25 y’amavuko, igifungo cy’imyaka 105 nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo kwica abakobwa bane bari inshuti ze aho yabanzaga kubasambanya ndetse n’uruhinja rw’amezi atatu mu mwaka wa 2021.
Uyu musore yemeje ko yishe aba bantu uko ari batanu barimo abakobwa bane bari abakunzi be n’uruhinja rwe rw’amezi atatu, ubu bwicanyi yabukoreye mu Mujyi wa Nakulabye, muri Rubaga mu Mujyi wa Kampala.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko afungwa igihano kirekire ngo kuko ari cyo gikenewe mu kurinda abana b’abakobwa barimo n’umukobwa w’uregwa w’imyaka itandatu.
Bwa mbere muri Werurwe 2021, ubwo Musasizi yagezwaga mu Rukiko, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ku itariki 14 Werurwe 2021 ubwo uyu musore yari muri Mujomba zone 6, mu gace ka nakulabye mu Karere ka Kampala, yishe uwitwa Norren Nabirye.
Ndetse ngo uyu musore yishe Violet Kansiime na Abigail Nakitende ku itariki ya 12 Werurwe, na Elisabeth Mutesi ku itariki 15 Werurwe 2021.
Ibimenyetso iperereza rya Polisi ryashyikirije ubushinjacyaha, bigaragaza ko Musasizi yafataga aba bakobwa agasambana nabo mbere y’uko abica, nyuma akabica abakubise ikintu mu mutwe cyangwa abanize.
Iyi yamaraga Kubica yajyanaga imirambo ahantu hasa nkaho ari hamwe. Akimara gutabwa muri yombi yemeye ko yabishe avuga ko yabikoraga iyo bamukekagaho kugira undi mukunzi.
Yavuze ko yishe Kansiime amunize kugeza apfuye, asubira mu rugo aniga agahinja ke k’amezi atatu. Yavuze ko kandi yishe Mutesi wari utuye Makerere amunize bamaze kuryamana, kuko yamuhaye amashilingi 50,000 ngo atahe undi akavuga ko ari macye.