Tuesday, April 15, 2025
Tuesday, April 15, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroYahatanye no muri Miss Burundi: Nubuhoro Jeanne Nyampinga wa mbere w’u Rwanda...

Yahatanye no muri Miss Burundi: Nubuhoro Jeanne Nyampinga wa mbere w’u Rwanda Nubuhoro Jeanne wishwe muri Jenoside bamujombaguye ibyuma

Nubuhoro Jeanne yari Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, ariko kandi akaba ari mu bantu b’inzirakarengane bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yavukiye i Kigali, mu muryango wa Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice, bakaba bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo. Mu gihe cya Jenoside yakorewew Abatutsi, yiciwe hamwe n’umuryango we ubwo yari afite imyaka 22. 

Mu mwaka wa 1991, Nubuhoro Jeanne yabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, ubwo yatorwaga nk’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco.  

Ibi byabereye muri Hotel Meridien (ubu yahindutse Umubano Hotel), aho ubwo yari umunyeshuri muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil i Byumba. Iki gihe, Jeanne yari afite imyaka 19 gusa. 

Mu 1992, nyuma y’uko Abatutsi batotezwaga mu gihugu, Jeanne na nyina bahungiye mu Burundi.  

Aho, Jeanne ntiyacogoye kuko yaje guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi, aza no gutwara ikamba ry’igisonga cya mbere. 

Nyuma, kubera intambara y’uburundi, Jeanne n’umubyeyi we basubiye mu Rwanda mu 1993.  

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahungiye ku bitaro bya Caraes Ndera, bizeraga ko hari umutekano. 

Ariko igihe ingabo za MINUAR zasohokaga mu gihugu, abasivile bari bahahungiye basigara nta mutekano.  

Ku itariki 17 Mata 1994, interahamwe zaje ku bitaro, zishakisha Jeanne kuko zari zisanzwe zimuzi maze zimukura mu bandi, zimukorera iyicarubozo rikomeye.  

Zamujombaguye ibyuma ndetse zimubwira ko bamwica kuko ari Nyampinga w’u Rwanda. 

Ababonye urupfu rwa Jeanne bavuze ko yishwe mu buryo bw’akababaro, aho babanje kumutoteza no kumushinyagurira.  

Musaza we, Mudahunga Jean Marie, mu 2017 yavuze ko mushiki we yishwe urupfu rw’agahomamunwa, rwaturutse ku kuba yari Nyampinga.  

Yagize ati: “Bamukuye mu bandi bamushinyagurira, bamujombaga ibyuma, bamukoreye ibintu byinshi bibi.” 

Nyuma ya Jeanne, Miss Uwera Dalila yaje kuba Nyampinga wa kabiri w’u Rwanda, atorwa mu Ukuboza 1993 mu birori byabereye kuri Hotel Chez Lando.  

Miss Uwera yahawe igihembo cy’ibihumbi 50 n’ibindi bikoresho, mu gihe Jeanne we nta gihembo kizwi yahawe. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights