Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomeUbutaberaYabanje kumwereka aho bayishyira! Umugabo wubatse w’imyaka 53 wasambanyije umwana w’imyaka 16...

Yabanje kumwereka aho bayishyira! Umugabo wubatse w’imyaka 53 wasambanyije umwana w’imyaka 16 akamutera inda amushukishije 5000 Frw yahuye n’uruva gusenya

Mu karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 53 ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16, amutera inda, aho imaze kugira amezi atandatu, amushukishije amafaranga 5000 Frw.  

Uyu mugabo, usanzwe ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana, yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato ku wa 29 Mata 2025. 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato bwatangaje ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage binyuze mu nteko, aho bakekaga ko ashobora guhunga cyangwa agakomeza gutoteza uwo mwana. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Bwana Harindintwali Jean Paul, yavuze ko abaturage bagize uruhare rukomeye mu gutanga amakuru.  

Yagize ati: “Bari bafite impungenge ko yacika kuko ari umugabo wubatse unafite abana, cyangwa akagira uwo mwana inama yo kuyikuramo ikaba yanamuhitana.” 

Nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi, umwana yemeye ko atwite inda y’amezi atandatu, anatangaza ko yayitewe n’uwo mugabo wamushutse amuha amafaranga 5000 Frw akanabanza kumwereka aho bayishyira. 

Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Kanjongo. 

Harindintwali yagize ati: “Turaburira ababyeyi n’abandi bantu bose kwirinda guceceka kuri bene aya makuru. Hari ababigira ibanga cyangwa babyungukira mo, ariko ibyo ni ugushora ubuzima bw’umwana mu kaga.” 

Yongeyeho ko ihohoterwa rikorerwa abana rikwiye kurwanywa mu buryo bwihuse kandi bihuza inzego zose, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we. 

Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 133 rivuga ko “Umuntu wese usambanyije umwana ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.” 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato busaba ababyeyi, abarezi n’abaturage muri rusange gukomeza kurinda umutekano w’abana, gutanga amakuru ku gihe, no kwamagana ibikorwa by’ihohoterwa bikigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu. 

Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe