Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeImyidagaduroWinners Family: Umuryango w’Urukundo n’Impuhwe Wiyemeje Gufasha ipfubyi, Abapfakazi n’Abatishoboye

Winners Family: Umuryango w’Urukundo n’Impuhwe Wiyemeje Gufasha ipfubyi, Abapfakazi n’Abatishoboye

Winners Family ni umuryango w’abakunda Imana bashyize hamwe bafite intego yo gufasha abatishoboye, ipfubyi n’abapfakazi, ndetse no guhuza urubyiruko binyuze mu bikorwa by’urukundo no gusenga. Watangiriye i Nairobi muri Kenya, aho washinzwe n’abantu bafite umutima w’impuhwe kandi bakunda gusabana n’Imana.

Uyu muryango umaze imyaka ibiri ukora ibikorwa by’urukundo, kandi mu rugendo rwawo rw’ivugabutumwa no gufasha, umaze kugera mu bindi bihugu nka Uganda, u Rwanda na Canada. Intego yawo ni ugukomeza kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu bose, hagamijwe guhindura ubuzima bw’abababaye.

Mu myaka ibiri imaze gukora, Winners Family yakoze ibikorwa by’indashyikirwa hafi 20 birimo:

  • Gusura ibigo byakira abana b’imfubyi.
  • Kugaburira abatishoboye.
  • Gusura abana bo ku mihanda no kubafasha kuva muri ubwo buzima bubi.

Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani by’umwaka wa 2024, uyu muryango wakoze igikorwa cyihariye cyo gusangira n’abana b’imfubyi bo mu kigo cya Sprouting Again Children’s Home, giherereye i Kitengela muri Kenya. Iki gikorwa cyabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2024, cyitabirwa n’abanyamuryango 23 ba Winners Family hamwe n’abana 137 b’icyo kigo.

Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 2016 n’umusore witwa Joshua Mutuku, watangiye gufasha afite imyka 17 afasha abana bo ku mihanda. Sprouting Again Children’s Home, gifasha abana bari hagati y’imyaka 3 na 21 kubona ibikenerwa byose mu buzima birimo ibiribwa, amafaranga y’ishuri, ndetse n’impuzankano z’ishuri.

Izina ry’iki kigo rikomoka mu gitabo cya Yobu 14:7 rigira riti: «Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome. » Kugeza ubu, gifasha abana 137 barimo abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’abiga muri kaminuza.

Ubwo bari mu gikorwa cyo gusangira n’aba bana, umuyobozi wa Winners Family yabibukije ko bafite ibyiringiro by’ejo hazaza, abashishikariza gukura bakunda Imana no gukoresha neza ibyo bahabwa. Yagize ati:

«Mugomba gukura mukunda Imana, mukita ku maso yanyu no gukoresha neza impano mwahawe. Ibyo byose muzabigeraho nimukomeza gusenga cyane. »

Winners Family yateguye gahunda nyinshi z’ivugabutumwa no gufasha abatishoboye. Umwe mu bayobozi b’uyu muryango, Ndakize levis uzwi nka Ezira akaba ari na CEO wa EZIRA TV, yatangaje ati:

«Muri gahunda dufite harimo kuvuga ubutumwa ndetse no guhindura imitima ya benshi ngo bagaruke kuri Yesu Kristo. Dufite kandi intego yo gukomeza gufasha abatishoboye. »

Winners Family ni urugero rwiza rw’uko urubyiruko rushobora guhuriza hamwe imbaraga rugakora ibikorwa by’impuhwe kandi bigamije gushimisha Imana. Umurimo batangiye i Nairobi ukomeje kugenda waguka, ugafasha benshi kandi ukazana impinduka nziza mu buzima bw’abababaye.

Ndakize levis uzwi nka Ezira akaba ari na CEO wa EZIRA TV

Winners Family
Winners Family barikumwe n’abana bafasha

 

Winners Family yagiye gufasha umubyeyi uba ku muhanda
Winners Family yasuye ikigo cy’ipfubyi muri Uganda

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights