Wifuza guhorana itoto, ubuzima buzira umuze no kuramba, ita kuri izi nama wifashishije uru rubuto.

Inanasi ni bumwe mu bwoko bw’imbuto z’ingirakamaro buzima bwa muntu ziboneka hirya no hino ku isi, mu Rwanda naho usanga zihinganje ku bwinshi gusa ugasanga hari abatazitaho ngo babe bazigura cyangwa bazihinge niba byabashobokera, ariko ahanini usanga bamwe bitwaza ko ari ibiryo by’abana n’abakobwa birengagije ibanga zifitemo ku buzima bwa muntu, yewe hari n’abitwaza ko zaba zibahenda ariko ukaba wakwibaza noneho ikiguzi cyaguranwa ubuzima bwabo, abatekerezaga ibyo mwese muhindure imyumvire.

Nubwo wenda umuntu mu buryo bumwe cyangwa ubundi atakwirengagiza zimwe mu mpamvu n’imbogamizi z’abatita kuri uru rubuto rw’inanasi, ahanini usanga ikibazo atari uko ihenda cyangwa itari ku rwego rwabo ahubwo ipfundo ni ukuba batazi umumaro wayo ku buima bwabo, dore ko ubuzima bwo buhenda kurusha Inanasi. Bikaba ariyo mpamvu kubwitaho ugura inanasi byoroshye kurusha gutanga amagana y’ibihumbi wivuza, mbese nka bya bindi wanga kwirinda ukazivuza kuri menshi.

Reka rero tubagezeho imimaro itandukanye ikomeye kandi ishimangira ko byanze bikunze mu bushobozi buke cyangwa bwinshi ufite udakwiye kubura inanasi mu mafunguro yawe kandi ukabigerageza kenshi gashoka.

Inanasi yifitemo imisemburo(enzymes) yitwa Bromelain ifasha koroshya igogora ry’ibiryo mu gifu, kurya inanasi nyuma yo gufata amafunguro bifasha igogorwa ry’ibiryo,maze igifu kigakora neza. Iyo misemburo kandi ikaba ishwanyaguza ibishobora gutera Kanseri(Cancer) n’ibishobora kwangiza tumwe mu tunyangingo. Aha rero murumva ko uretse gufasha igogora inanasi ni n’urukingo rwa Cancer, ikindi kandi ubushakashatsi bugaragaza  ko umuntu urya inanasi buri munsi, afite amahirwe yo kudahura n’ibibazo by’igogora no kwandura inzoka zo mu mubiri.

Inanasi ni isoko ya Vitamini C iha ubudahangarwa ku mijyana n’imigarura nyamaraso, ubudahangarwa bw’uruhu, n’amagufa. Bityo ku muntu uyirya buri munsi, imurinda indwara zibasira umutima kuko umuntu ukunda kurya inanasi buri munsi ntabwo apfa kurwara umutima. Kurya inanasi buri munsi, byongera ubudahangarwa bw’umubiri. Inanasi kandi hamwe n’iyi Vitamin C ikaba igira umumaro wo gukomeza amagufwa cyane cyane ku muntu ubasha kubona ikirahuri kimwe ku munsi cy’umutobe w’inanasi utavangiye kandi utakorewe mu nganda.

Kubera ukuntu inanasi ikungahaye kuri Vitamin C irinda indwara z’uruhu zirimo ibiheri byo mu maso cyangwa amabara akunda kuza ku ruhu rw’umuntu kuko ikungahaye uri vitamin c.

Umuntu ukunda kurya inanasi kandi agira ibirenge n’intoki byorohereye kuko ntabwo umubiri we uvuvuka cyangwa ushishuka

Inanasi kandi irinda ishinya kwibasirwa n’indwara zitandukanye maze igakomeza n’amenyo, kandi igakumira n’izindi ndwara zo mu kanwa zirimo nko kuva amaraso bya hato na hato.

Inanasi kandi ikungahaye kuri  Vitamini A, izwiho gufasha umubiri kugira ubwirinzi mu byo kureba  ukagira amaso mazima abona neza. Iyi Vitamini ituma kandi uruhu ruhora rutoshye,  ni yo mpavu uzasanga abantu bakunda kurya inanasi kandi bagira uruhu rwiza,bagahorana itoto kuburyo umuntu atagira uruhu rushaje, si byo gusa kuko kurya Inanasi buri munsi, bigabanya ibyago byo kurwara Cancer y’ibihaha. Umuntu ukunda kurya inanasi ntabwo yibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero cyane cyane ibicurane kuko izibura imyanya yose y’ubuhumekero

Nyuma y’ibyo twavuze haruguru inanasi na none irinda umubiri kwibasirwa na kanseri zifata ibice bitandukanye cyane cyane kanseri zifata amagufa. Aha na none waba ukeneye kugira inzara zikura/ndende vuba kandi zigakomera, nabwo ushobora kwihata kurya inanasi, nibura buri munsi ukabasha kubona igisate cyayo.

Urubuto rw’inanasi kandi habonekamo bimwe mu bigize Vitamini B, ari naho habonekamo Potasiyumu ifasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso. Bityo uru ni urubuto rukwiye kwitabwaho kandi rugakundwa na bose cyane cyane muri ibi bihe tubona ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso gikomeza kwiyongera

Abakunda imisatsi na mwe, sinzi ko ushobora kwibagirwa kwihata uko ushoboye inanasi kuko inanasi irinda umusatsi gucikagurika, nubwo umuntu yaba yari asanzwe agira umusatsi mubi ucika, uhita ukomera kandi ukaba uhehereye, dore ko unabishoboye ushobora no kumeseshamo umutobe wayo .

Inanasi kandi igabanya ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse ikarinda n’indwara ziterwa n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi bibazo byose ,ahanini biba byatewe n’umubyibuho ukabije.

Inanasi kandi ni urubuto rurinda iminwa gushishuka cyangwa gusaduka, ahubwo ihora ihehereye, kabone nubwo yaba yari isanzwe isaduka ikava n’amaraso irakira burundu.

Muri rusange iyi ni yo mimaro ikomeye y’ibyiza by’inanasi ku buzima bw’umuntu haba ku ruhu inyuma , ndetse no ku magufa kubera vitamin c igize inanasi  n’izindi ntungabiri z’ingirakamaro ikungahayeho. Kugira ngo rero umuntu abashe gushyikira neza iyi mimaro y’inanasi ku ku buzima bwe, asabwa byibuze kubona igisate kingana na kimwe cya kane(1/4: kimwe mu bisate bine wayiabanyijemo) cy’inanasi yose ku munsi, bivuze ko ni mba muri abantu bane byibura mwagakwiye gusangira inanasi, ubushoboye kandi yanywa ikirahuri kimwe cy’umutobe wayo w’umwimerere utari uwo mu nganda, ubundi ukareba ukuntu uhorana itoto n’ubuzima buzira umuze.

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma