Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruWhatsApp igiye guhagarika gukora mu gihugu hose  »Abayikoreshaga biragenda gute?

WhatsApp igiye guhagarika gukora mu gihugu hose  »Abayikoreshaga biragenda gute?

Amakuru agezweho avuga ko abanyamategeko b’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Meta batangaje ko urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, rushobora guhagarika gukorera mu Buhinde, mu gihe Leta y’iki gihugu yakomeza gutsimbarara ku rubanza barimo.

Ukutumvikana kwa WhatsApp na Leta y’u Buhinde kwakuruwe n’amabwiriza agenga ibigo bifite imbuga nkoranyambaga iki gihugu cyemeje mu 2021.

Aya mabwiriza agena ko abayobozi b’imbuga nkoranyambaga zirimo na WhatsApp bategetswe gutanga ubutumwa abazikoresha bohererezanya igihe basabwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Mu rubanza rwabaye mu mpera z’iki cyumweru, abanyamategeko ba WhatsApp bateye utwatsi aya mabwiriza, bavuga ko atubahirije Itegeko Nshinga, ndetse bashimangira ko WhatsApp izahagarika gukorera mu Buhinde mu gihe cyose yasabwa gushyira hanze ubutumwa bw’abayikoresha.

Aba banyamategeko kandi bavuga ko nta mukozi wa WhatsApp ukwiriye kuba umufatanyacyaha kuko yanze gushyira hanze ubu butumwa.

Mu Buhinde niho ha mbere WhatsApp ifite abakiliya benshi kuko ikoreshwa n’abarenga miliyoni 535, batanga inyungu isatira miliyari 1$. Ni imibare izamukaho 16.6% buri mwaka.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights