Wema Sepetu yahishuye ukuri kubyavugwaga ko yaba ari Umutinganyi -Amafoto

Wema Sepetu umwe mubyamamare bikomeye hariya muri Tanzaniya, amaze igihe ahwihwiswaho kuba ari umutinganyi kandi ko abirambyemo,uyu mukobwa umaze kuba ubukombe, dore ko kugeza ubu ari Brand Ambassador wa Star Times; ibi yabigarutseho munjyendo arimo akora kubwiyi Kompanyi asigaye yamamaza.

Sepetu aganira n’Abana yavuze kubuto bwe ndetse anavuga ko imibereho ye yo mubwana ntaho itaniye n’iyubu kuko ngo umubyeyi we akimufata nk’Umwana muto kandi ko amufasha muri byose nkuko byamye kuva kera.

Uyu mukobwa wanabaye Nyampinga wa Tanzaniya, yanamenyekanye cyane mu gukina filimi ,kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’Abahanzi batandukanye ntetse kandi yavuzweho byinshi cyane birimo no kuba yarigeze gukundana n’Umuhanzi Diamond Platnumz.

Ese koko Wema ni umutinganyi?

Uyu mukobwa muri iyi minsi ari kuvugwaho kuba ari umutinganyi aho ayamakuru agera ku ityazo.com avuga ko Wema Sepetu yaba ateretana na Nyina umubyara ndetse n’uwitwa Diana.

Akomeza avuga ko abavuga aya makuru atazi aho bayakura ko we ntaho ahuriye n’ibyo byubutinganyi; ko ahubwo ibyo bamuvugaho ntagaciro bifite.

Yagize ati: “Ntabwo ndi  umutunganyi! Abavuga ko nteretana na Diane barambeshyera rwose, uriya mufata nk’inshuti bisanzwe cyangwa umuvandimwe kuko afasha byinshi. ”

Mama wa Wema Sepetu
Wema Sepetu na Diamond n’ubwo batabanye bagiranye ibihe byiza.