Thursday, March 13, 2025
Thursday, March 13, 2025
spot_img
HomePolitikeWazalendo yitandukanyije na Perezida Tshisekedi yiyunga kuri AFC/M23 bari bahanganye.

Wazalendo yitandukanyije na Perezida Tshisekedi yiyunga kuri AFC/M23 bari bahanganye.

Amakuru mashya ava muri Kivu yemeza ko imitwe itatu y’ingenzi y’inyeshyamba za Wazalendo yashingiwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo yitandukanyije na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo maze ihitamo kwifatanya na AFC/M23. Iyi mitwe ni FPP/AP iyobowe n’uwiyita General Kabido, NDC-R/M na Maï-Maï Kifuafua. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, tariki 7 Werurwe 2025, i Mbwavinywa, iyi mitwe yatangaje ko itagishishikajwe no gukorana na Leta ya Kinshasa, ahubwo yahisemo gufatanya na AFC/M23 mu rwego rwo guharanira impinduka.  

Uyu mwanzuro wemejwe kandi n’Umuhuzabikorwa wa Wazalendo muri Front-Nord, uvuga ko abayobozi b’iyo mitwe bafashe icyemezo gikomeye nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byabereye mu gace ka Kasugho. 

Nk’uko byatangajwe na Masudi, umwe mu bayobozi b’iyi mitwe, ngo imyitwarire y’imitwe yitandukanije na Leta muri Kasugho yagaragaje ubugambanyi bukomeye mu buyobozi bwayo, bikaba byaratumye hafatwa icyemezo cyo kwigenga.  

Intambara iheruka yahuje ingabo za FARDC/Wazalendo na M23 yasize icyuho mu bufatanye bw’iyi mitwe, bityo bigatera igitutu ku bayobozi bayo kugira ngo bafate icyerekezo gishya. 

Uyu mwanzuro uje mu gihe akarere ka Kivu kagenda kabamo imvururu zishingiye ku nyungu za politiki, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’udutsiko tw’inyeshyamba zifite intego zitandukanye.  

Hari impungenge ko iyi ntambwe ishobora gukomeza guteza umutekano muke muri aka gace, cyane ko Leta ya RDC ifite gahunda yo gukomeza guhangana n’imitwe yitwara gisirikare. 

Ku ruhande rwayo, AFC/M23 yatangaje ko umuryango w’inyeshyamba za Le Front Commun de la Résistance (FCR) winjiye ku mugaragaro muri iri huriro.  

Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yagize iti: “Ubu bumwe bushimangira urugamba rwo guharanira Congo yisanzuye kandi ifite ubutabera.” 

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’iyi mitwe, bikaba bisobanuye ko igice kinini cy’inyeshyamba zo muri Kivu kirimo kwisuganya mu guhangana na Leta ya Kinshasa.  

AFC/M23 yongeyeho ko ibindi byiciro by’imitwe yitwara gisirikare, abanyapolitiki n’imiryango y’Abanyekongo basabwa gutera intambwe nk’iyi kugira ngo barwanire uburenganzira bwabo. 

Kubera izi mpinduka, inzobere mu by’umutekano zigaragaza impungenge ko intambara zishobora gukaza umurego muri Kivu.  

Leta ya RDC iracyari mu rugamba rwo kugerageza kwigarurira ibice byafashwe na M23, mu gihe imitwe y’inyeshyamba nayo ikomeje kwishakamo ubushobozi bwo guhangana na guverinoma. 

Mu gihe FARDC n’abayobozi ba Leta bakomeje kwiyemeza gukomeza guhangana n’imitwe yitandukanije na Leta, hari impaka zikomeje ku cyakorwa kugira ngo amahoro arambye aboneke muri Congo.  

Ibihugu byo mu karere, cyane cyane u Rwanda na Uganda, bikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bigenda bihinduka muri aka gace. 

Ibikorwa biracyakomeza, tukaba tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru uko agenda avugururwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights