Monday, April 14, 2025
Monday, April 14, 2025
spot_img
HomePolitikeWazalendo yigambye igitero cya Goma, AFC/M23 igenera FARDC n’abaturage ubutumwa bukomeye cyane

Wazalendo yigambye igitero cya Goma, AFC/M23 igenera FARDC n’abaturage ubutumwa bukomeye cyane

Mu gace k’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu umujyi wa Goma wongeye gusubira mu ituze ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mata, nyuma y’ijoro ryari ryaranzwe n’imirwano ikomeye. 

Iyi mirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Mata, ikaba yarabereye mu burengerazuba bw’uyu mujyi. 

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ubuyobozi bwa AFC/M23 yatangaje ko bashoboye gusubiza inyuma igitero cyaturutse ku Ngabo za Leta (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bo mu mitwe ya Wazalendo. 

Ku mugoroba w’iyo tariki ya 12 Mata, umutwe wa Wazalendo witwa CMC-FDP wemeye ko ari wo wagabye igitero cyibasiye ibice bitandukanye bya Goma, nubwo ku ruhande rwa FARDC nta tangazo ryigeze risohorwa. 

Nubwo umubare w’ababa baraguye muri iyi mirwano utaramenyekana, abatuye Goma bagaragaje ubwoba.  

Umwe muri bo, mu kiganiro yagiranye na RFI, yagize ati: “Kugeza saa mbiri za mugitondo twari twihishe. Twagumye mu nzu kugira ngo tudafatwa nk’abarwanyi ba Wazalendo.” 

Nubwo FARDC itigeze igira icyo itangaza, umutwe wa CMC-FDP uvuga ko uri inyuma y’ibitero byibasiye ibirindiro bya AFC/M23 mu minsi yashize, harimo n’icy’i Goma. 

Onesphore Sematumba, impuguke mu bya politiki n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari ukorera International Crisis Group, asanga ibi bitero ari uburyo bwo “gushyira igitutu” kuri M23 no guha ubutumwa guverinoma ya Kinshasa.  

Ati: “Ibi bikorwa ntibyatangiriye i Goma, ahubwo ni ingamba zamaze gutangira muri Kivu y’Amajyepfo aho imirwano hagati ya M23 n’abandi barwanyi imaze gufata indi ntera.” 

Ku ruhande rwa AFC, mu itangazo ryasohotse kuri uwo wa Gatandatu, bashinje SAMIDRC, FARDC, FDLR na Wazalendo kugaba ibitero by’ubufatanye kandi binyuranyije n’amategeko, birimo n’icyo ku wa 11 Mata cyibasiye Goma. 

Ku rundi ruhande, Umutwe wa AFC/M23 (Alliance Fleuve Congo) wasohoye itangazo rikomeye ryamagana ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’umutwe wa FDLR, WAZALENDO, ndetse n’itsinda rya SAMIDRC, byabereye mu mujyi wa Goma. 

Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’uyu mutwe, AFC/M23 yagaragaje ko ibitero byabaye ku wa 11 Mata 2025 bibangamiye umutekano n’ubuzima bw’abasivili, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’amasezerano y’amahoro yari yarashyizweho na SADC. 

AFC/M23 ivuga ko ibitero byinshi byageragejwe n’ingabo za Leta hamwe n’abo bafatanyije mu mugambi wo kongera gufata umujyi wa Goma, ariko byose byatsinzwe.  

Ibi ngo byerekana intege nke z’ingabo za Leta n’ibura ry’icyerekezo cy’ubuyobozi bwa Kinshasa mu gushaka umuti urambye w’amahoro. 

Uyu mutwe watangaje ko bitewe n’ukuntu ibyo bitero bikomeje, usanga: 

Binyuranyije n’amasezerano ya SADC ndetse bikadindiza gahunda yo kuvugurura ikibuga cy’indege cya Goma. Bituma basaba ko ingabo za SAMIDRC zihita zisohoka ku butaka bafashe. Basaba ko ingabo za FARDC ziri mu bigo bya MONUSCO zishyikirizwa AFC/M23. Bahamagariye ko ibikoresho n’ibigo bya MONUSCO bihabwa AFC/M23. 

AFC/M23 yatangaje ko nubwo yihanganiye ibikorwa byo kuyitera, ubu igiye gusubiramo imyitwarire yayo igamije kurushaho kurinda umutekano w’abaturage b’abasivili, harimo n’abasirikare b’imitwe mpuzamahanga bari mu gace bagenzura. 

Iti: “Duhagaze ku kurengera abaturage bose, uko bangana, uko baba bameze kose, kandi n’ubutwari bwacu ni ukubarwanira, aho umwanzi yaturuka hose.” 

Muri iryo tangazo, AFC/M23 yasabye abaturage kwitwararika ku makuru y’ibihuha n’ubushukanyi bikomeje gukwirakwizwa na Leta ya Kinshasa, ibashinja gushaka kuyobya abaturage no guhishira ibikorwa by’urugomo. 

AFC/M23 Yamaganye Ibitero by’Ingabo za Leta muri Goma, Itangaza Guhindura Imyitwarire Hagamijwe Kurengera Abasivili
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights