Waba uzi intandaro y’agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda? Umva Minisitiri Mushikiwabo uko abisobanura.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko agatotsi mu mubano wa Uganda n’u Rwanda katewe n’igihugu cya Uganda cyagiye gifunga kikanakorera ibikorwa by’iyicarubozo abanyarwanda baba muri Uganda cyangwa abajyagayo mu bikorwa bitandukanye.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rufata abagande nk’abaturanyi, abavandimwe ndetse nk’abantu bafitanye igihango gikomeye n’Abanyarwanda cyane ko hari n’abahuje amaraso, ibyo bikaba bituma nta n’umugande uri mu Rwanda ushobora kugirirwa nabi cyangwa ngo afatwe mu buryo butandukanye n’ubwo Abanyarwanda bafatwamo.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko Perezida Kagame mu minsi ishize yaganiriye na mugenzi we wa Uganda mu nama barimo y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Ethiopia, ibibazo by’abanyarwanda bagiye bahohoterwa muri Uganda bakaba barafashe umwanya wo kubiganiraho hamwe n’ibindi bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi muri rusange.

Minisitiri Mushikiwabo agaragaza ko u Rwanda ku ruhande rwarwo ruzakomeza gukora ibyo rusabwa ngo rubane n’igihugu cy’abaturanyi, kandi ngo yumva nta kizananirana hagati n’ibihugu by’abaturanyi binafite byinshi bisangiye.inkuru dukesha ukwezi.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma