Ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda bagera kuri 640 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iyi miryango yagejejwe ku butaka bw’u Rwanda binyuze ku mupaka munini wa Rubavu, ibifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bagiye muri Congo mu myaka ya za 2000, bagiye gushaka amaramuko n’ubuzima bwiza, ariko bahindutse ingwate za FDLR yababeshyaga ko bazatahana nayo nyuma yo gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Nshimiyimana Gabriel, wo mu Kinigi mu karere ka Musanze, wari warajyanywe muri Congo mu 2003, yavuze ko yabayeho nabi cyane i Karenga muri Masisi, aho yambuwe byose kugeza ubwo abayeho nk’umushonji.
Yagize ati: “Ubuzima bwari bubi, ariko nishimiye cyane kuba ngarutse mu gihugu cyanjye.”
Hitimana Sibomana, undi warokowe, yavuze ko FDLR yabafungaga ku ngufu, ibabuza gutaha ibabwira ko ubutegetsi buriho mu Rwanda buzabica nibaramuka batahutse.
Ati: “Bari baratugize nk’imfungwa. Umuntu wageragezaga gutaha baramwicaga.”
Yongeyeho ko yiboneye bamwe mu bayobozi ba FDLR barimo Col. Ruvugayimikore Protogene (Ruhinda), wishwe mu mpera za 2024, na Gen. Ntawunguka Pacifique (Omega), bamutotezaga hamwe n’abandi.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacific, yabahaye ikaze, ababwira ko igihugu ari icyabo kandi ko nta cyo bagomba gutinya.
Yagize ati: “Ibi ni uburenganzira bwanyu. Nta muntu uri bubafunge. Mugiye kwakirwa neza, mugafashwa gusubira mu buzima busanzwe, bamwe mukajyanwa mu miryango, abandi mugafashwa kuyishakisha.”
Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi, cyane cyane abafite impungenge ku mibereho yabo, binyuze muri gahunda zinyuranye zifasha abaturage kwigira.
Iki ni icyiciro cya gatatu cy’abantu u Rwanda rwakiriye muri iki cyumweru, nyuma y’abandi barenga 1,000 bakiriwe mbere. Aba bose bazabanza gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi i Rusizi, mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.