Video+Amafoto: Ibaze Nkubu ndi gukoma umuhini kuri Dj Marnaud byaba ari ibintu bikaze – G-Bruce

Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya R&B na Pop, Mfuranzima Bruce uzwi cyane nka G-Bruce The Teacher benshi bakomeje kumufata nk’umusore uryamana nabo bahuje ibitsina cyangwa ushyigikiye imico n’imigenzo yabo.

Ni nyuma y’ifoto yashyize kuri facebook  tariki ya 28/10/2014 imugaragaza mu buryo budasanzwe, aho uyu musore agaragara nk’umukobwa w’inkumi wisize ibirungo bihagije kugirango agaragarire neza amaso yabamureba.

Nk’uko byagaragaye nyuma yo gushyira ahagaragara iyi foto, abantu benshi bayibajijeho byinshi ndetse bamwe ntibatinya kugaragaza icyo batekerezaho uyu musore dore ko hari n’abamutukaga ibitutsi bikomeye bagaragaza ko batishimiye iyo mico. Ndetse ibitutsi byabaye byinshi kugeza ubwo uyu musore akuraho iyi foto nyuma y’amasaha agera kuri 5 yari imaze ariyo foto ye yibanze(Profile picture).

Mu gushaka kumenya ukuri kuri iyi foto n’impamvu yari yamuteye kuyishyiraho, ityazo.com yegereye G-Bruce. Mu kiganiro n’uyu musore yadutangarije ko abantu bibeshye cyane kuri iyi foto bakayiha ubusobanuro budahuye nicyo we yatekerezaga ubwo yajyaga kuyishyiraho.

iyi foto niyo yabaye intandaro yo kuvugako G-Bruce ari umutinganyi

Aha, G-Bruce yagize ati “ Abantu babonye iriya foto ndabasaba ntibakomeze kubitindaho kuko uko babifashe ntabwo ariko biri, njyewe sindi ipede(sindi umuhungu uryamana n’abandi bahungu), nta n’ubwo mbashyigikiye uwabifashe gutyo yibeshye cyane.kandi ntanubwo nzi ko Dj Marnaurd ibi yabijyamo ni umukozi ”

Reba Ikiganiro G-Bruce yagiranye na ITYAZO