Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeVideo: Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 barasaba Leta yabo kumvikana nayo...

Video: Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 barasaba Leta yabo kumvikana nayo maze ikabarekura

Kuri uyu wa gatandatu, Ubuyobozi Bukuru bwa M23 bwertse itangazamakuru abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba ivuga ko nubwo izi ko bitemewe yabikoze mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Corridorreport.com ifite amakuru ko abafashwe barimo;  Adjudant Chef Ndikumasabo Therence uvuka i Mwaro wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4 akaba ari umugabo wubatse n’abana batatu. Undi ni Adjudant chef Nkurunziza winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 1996 ubu wakoraga muri Etat major ya division ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.

Harimo kandi Caporal chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001akaba yayoborwaga na LT. Col. Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana batanu. Hari na 1er classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, akaba yaratorejwe i Mutukura ndetse afite umugore.

Abandi ni 1er classe Ndikumana Merence wo muri division ya 410, 1er classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro. Adjudant chef Nkurunziza yasobanuye uko bakusanyijwe bavanwe aho bakoreraga bakora indi batayo, bahabwa imyenda ya FARDC n’ibikoresho, burira indege ibageza i Goma «Twahise twurira amakamyo ya gisirikare atujyana ahitwa Mushaki hanyuma duhita tujya ku ma posisiyo ku dusozi dutandukanye kugirango turwane n’Abanyarwanda, »

Yabajijwe uko banganaga nyuma yo guhurizwa hamwe n’abandi n’uwari ubayoboye, yagize ati « twahuye n’abandi bakuwe mu makambi atandukaye duhurira ahitwa ku Mudugugu, hanyuma dukora Batayo ya 8 ya TAFOC, twari umubare hagati ya 600 na 700, ikaba yari iyobowe na Lt. Col. Singirankabo. »

Babajijwe cyo bavuga ku byatangajwe na Perezida Ndayishimiye avuga ko nta mbohe z’intambara z’abasirikare b’Abarundi bafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo azi, yagize ati:  « Twebwe icyo dusaba nuko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugirango badusabire batuekure dusubire mu Burundi. »

Yakomeje asaba M23 kudaha agaciro ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye ko nta ngabo z’u Burundi zafatiwe ku rugamba na M23.

Ati: « Ahubwo tukayisaba ko igihe Leta y’u Burundi yasaba M23 kuturekura kugirango dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi yabyoroshya ikaturekura kuko tuzi ko isanzwe yubahiriza uburenganzira bwa muntu dufatiye ku kuba kuva twafatwa kugeza uyu munsi tubona ko nta kibazo gikomeye twagize hanyuma tukajya guhumuriza imiryango yacu itazi uko turiho… »

Umuvugizi wa M23, Lt. Col. Willy Ngoma, yavuze ko biteguye kuvugana na Guverinoma y’u Burundi aba basirikare bakarekurwa bitaba ibyo ikazabashyikiriza imiryango mpuzamahanga.

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights