Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIyobokamanaVatican: Niki Papa Francis yabwiye abarimo Padiri Prof Dr.Fidèle Dushimimana?

Vatican: Niki Papa Francis yabwiye abarimo Padiri Prof Dr.Fidèle Dushimimana?

Kuri uyu wa 19 Mutarama 2024, padiri Prof.Dr.Fidèle Dushimimana, Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi(ICK) ari kumwe n’abayobozi ba Kaminuza Gatolika bari mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga rya Kaminuza Gatolika bakiriwe na Papa Fransisiko.

Padiri Prof.Dr Fidele Dushimimana ari I Vatikani mu rwego rwo kwitabira inama y’Ihuriro Mpuzamahanga rya za Kaminuza Gatolika.

Iyi nama yatangiye kuwa 18 Mutarama 2024, yari igamije guhimbaza isabukuru y’imyaka 100 iri huriro rimaze no kurebera hamwe icyerekezo cya Kaminuza Gatolika n’uruhare rwazo muri Kiliziya mu myaka iri imbere.

Kuri gahunda y’iyi nama, abayobozi ba Kaminuza Gatolika n’abagize Ihuriro mpuzamahanga rya kaminuza bagera kuri 200, bakiriwe na Papa Fransisiko, kuri uyu wa 19 Mutarama 2024.

Mu butumwa yabagejejeho Papa Fransisiko yagarutse ku mateka y’Ihuriro Mpuzamahanga rya Kaminuza Gatolika, n’akamaro ryagize muri Kiliziya mu myaka 100 rimaze.

Mu byo iri huriro ryagezeho, byagaragajwe na Papa Fransisiko, harimo guteza imbere ubufatanye, no gufasha Kaminuza Gatolika kugira uruhare mu kubaka umuco w’urukundo, amahoro n’ubwiyunge mu bantu.

Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ni umunyamurya w’Ihuriro rya Kaminuza Gatolika ku Isi. Kugera ubu iri huriro rikaba ryarateye inkunga imishinga itandukanye y’ubushakashatsi ikorwa n’iyi kaminuza.

Abagize Federation International des Universites Catholiques bahuye na Papa
Padiri Prof.Dr Fidele Dushimimana asuhuzanya na Papa Francis
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights