Uyu mugabo wari umarenye igihe kinini ubwandu bw’Agakoko gatera SIDA yavuwe arakira >>>Inkuru irambuye

Abaganga bo mu Bwongereza bavuga ko hari umuntu yagendanaga SIDA ageze aho “amaso yahenengeye” yaje gukira nyuma y’aho aterewe utundi turemangingo bita ‘cellules’.

Uyu murwayi wo muri  Londres yari amaze imisi avurwa indwara ya kanseri, amaze amezi 18 nta SIDA imugaragaraho, kandi yaranahagaritse gufata imiti ya SIDA.

Abashakashatsi bavuga ko hakiri kare kuvuga yuko uwo murwayi yaba yakize

Bavuga ko uburyo bakoresheje butavugwa ko bwavura abantu benshi bagendana virus itera SIDA, ariko ko bushobora gufasha mu gushaka umuti wayo.

Uwo murwayi w’umugabo wo mu mujyi wa Londres atashatse ko izina rye rivugwa, yari yaranduye SIDA mu  mwaka wa 2003 akaba yari amaze kuzahara mu mwaka wa 2012.

Yarakorewe ubuhanga mu ivura  bita ‘chimiothérapie’ kuri iyo kanseri yongera aterwa utunyangingo bita  “cellues” ahawe n’umuntu udafite virusi itera  SIDA, bituma iyo ndwara ya kanseri n’iya SIDA zitongera kugaragara mu mubiri we.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Londre ( University College London, Imperial College London, Cambridge na Oxford), nibo bakoze icyo gikorwa.