UWASE Deborah yegukanye ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024 ndetse kandi akaba ari nawe mukobwa uritwaye kunshuro ya mbere kuva ryavugururwa kuko mbere ryitwaga Miss Mulenge East Africa.
Nyampinga Deborah yahise ahembwa ibihumbi Magana abiri by’amashilingi ya Kenya (200000 kesh) ni ukuvuga asaga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu (1 600 000 Frw) tuyabariye muy’u Rwanda.
Uyu mukobwa kandi azishyurirwa salon itunganya umusatsi umwaka wose ari nako azajya ahembwa buri kwezi umushahara utatangajwe.
Nyuma yo gutorwa, Miss Deborah yabwiye abakunzi be ati «Mwarakoze, ntacyo nabona nababwira, nasabwe n’ibyishimo, murakoze cyane. »
Kuri bagenzi be babanaga mu mwiherero wa Miss Mulenge World 2023-2024, yagize ati «Nababwira ko nabo bakoze kubana neza, ndabakunda cyane. »
UWASE Deborah yegukanye ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024 ndetse kandi akaba ari nawe mukobwa uritwaye kunshuro ya mbere kuva ryavugururwa kuko mbere ryitwaga Miss Mulenge East Africa. Miss Deborah yahise ahembwa ibihumbi Magana abiri by’amashilingi ya Kenya (200000 kesh) pic.twitter.com/qZkeFv0LAX
— Corridor Reports (@Corridorreports) December 22, 2023
Abandi bakobwa batowe ni:
- Miss popularity: MUTIMUKEYE Solange
Yashyikirijwe ikamba na Miss Popularity wo muri Miss Mulenge East Africa ITANZENEZA Gemima. Yahembwe amashillingi y’amanyakenya ibihimbi mirongo itanu (50 000 Kesh)
- Miss Photogenic: Uwase Magnifique Yahembwe amashillingi y’amanyakenya ibihimbi mirongo itanu (50 000 Kesh)
- Miss culture: Muhimpundu Kevine yahembwe Amashilingi ibihumbi mirongo itandatu ya Kenya (60 000 Kesh)
- Igisonga cya Kabiri cya Miss Mulenge World 2023-2024 yabaye Mugisha Anitha yegukanye akayabo ka Amashilingi ibihumbi 100 ya Kenya. Uyu mukobwa mubyishimo byinshi yakiriwe na Papa we ndetse n’Abavandimwe.
- Igisonga cya mbere ni: Ingabire Ange yegukanye Amashilingi ya Kenya ibihumbi 130.
Papa Legend OG yahishuye ko Miss Mulenge World ari igikorwa cyanditse kuburyo bwemewe n’Amategeko na Leta ya Amerika ari naho aba basore batuye kugeza ubu. Ya ashimangiye ko ari nayo mpamvu uwakirwanya wese atapfa kubishobora!
Uyu mugabo kandi ya nemeje ko umukobwa watorewe kuba Miss Mulenge World 2023-2024 ari Miss w’Abanyamulenge ku isi yose.