Uwari umugabo wa Zari yamaze kwerekana umukunzi mushya, arasaba ndetse anatanga inkwano.(Amafoto)

Umuherwekazi Zari the Boss Lady uherutse gutandukana na Diamond ubu akaba asigaye yibana muri Afurika y’Epfo, nubwo na we yakunze kuvugwa ko abagabo yashatse batamuhiriye barimo nyakwigendera Ssemwaga Ivana ndetse na Diamond Platnumz baherutse gutandukana vuba, wa mugani asa n’udafite umugisha mu by’ingo dore ko bigaragara ko atari aya mateka afite mu gushinga urugo yaba yaramugoye gusa.

Zari byakunze kuvugwa ko yashakanye na Diamond amaze guatandukana na Ivan Ssemwaga, si bo gusa babanye nk’umugore n’umugabo dore ko n’uwitwa Farook Ssempala, Zari yamubereye umugore  mbere gato ya 2015 ubwo ibintu bitari byifashe neza hagati ye na na Ivan, gusa na we ntibamaranye kabiri kuko bahise batandukana bapfuye ubuhehesi.

Umugore mushya uwari umugabo wa Zari agiye kwishumbusha.

Kuri ubu rero Farook Ssempala watandukanye na Zari mu mwaka wa 2015 bapfuye ko yamucaga inyuma cyane cyane ku mukobwa witwa Julies ubarizwa mu itsinda rya Ebonies noneho bakoze umuhango wo gusaba ndetse amwereka n’inshuti, ndetse ngo biteguye kubana akaramata.

Zari na Farook na Farook bagiranye ibihe byiza.

 Ibirori byo kwerekana Farook Ssempala mu rugo iwabo kwa Julies byabereye ahitwa Lungujja ubwo uyu mukobwa yerekaga ababyeyi be umugabo uzababera umukwe ndetse batangira imyiteguro y’ubukwe bwabo nubwo itariki y’ubukwe itarabasha gushyirwa ahagaragara.

Farook wakundanye na Zari The Boss Lady barebanaga akana ko mu jisho.

Uyu mugabo Farook wakundanye na Zari The Boss Lady ndetse bakana nk’umugore n’umugabo bagarutsweho cyane dore ko uyu mugabo yashinje kenshi Zari kuba yaranamukuriyemo inda, nyuma y’aho bari bananiwe kumvikana ku mibanire yabo.

Farook Ssempala mu muryango wo kwa Julies

Ibi rero bije mu gihe n’ubundi Zari ari wenyine muri ibi bihe dore ko ubu nta mugabo bari kumwe nubwo we ahamya ko adakeneye kongera gusahaka undi mugabo kuko yifuza kwirera abana ariko bikaba bifatwa nko kwihagararaho cyane ko hari abagihanze amaso Diamond bibaza niba atazagarukira uyu mugore bagatangirana ubuzima bushya, gusa uyu mugabo Farook Ssempala yari ari na we mu bahabwaga amahirwe ko bashobora kongera kwisubiza Zari aramutse ari uwongeye kwifuza gusahaka umugabo.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)